Koffi Olomide mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Congo Rassure yagize ati “Njye nshyigikiye ibiganiro, ntabwo nshyigikiye imirwano. Ndakeka kandi ko Abanye-Congo n’Abanyarwanda badakeneye intambara. Ibiganiro birusha imbaraga intwaro.”
Uyu muhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide yakomeje yamagana umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, agaragaza ko abaturage b’ibihugu byombi badakeneye intambara.
Koffi Olomide avuze ibi nyuma y’aho RDC ishinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, mu gihe u Rwanda rwabiteye utwatsi ahubwo rugashinja ingabo za RDC (FARDC) kurasa ku butaka bwarwo no gushimuta abasirikare barwo.
Mu bindi u Rwanda rushinja FARDC harimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Koffi Olomide uheruka mu Rwanda mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu Ukuboza 2021, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo ibihugu byombi bijye mu biganiro.
Ati “Nibaramuka bakeneye abazajya mu biganiro n’u Rwanda, mbaye mbisabye.”
Yakomeje avuga ko intambara hagati ya Congo n’u Rwanda, ntacyo abaturage bo ku mpande zombi bayungukiramo, ko ahubwo igikenewe ari ibiganiro.
Ati “Ntabwo nzi icyo Abanyarwanda bakungukira mu kurasa ku Banye-Congo, ntabwo nifuza ko igihugu cyacu cyaba umwanzi n’ibihugu bihana imbibi. Hari ubundi buryo bwo kuganira ibibazo bigakemuka. Mfatira urugero kuri Mandela ubwo yari muri gereza, habaye ibintu byinshi bibi ariko ibiganiro nibyo byatumye ava mu buroko.”
M23 imaze iminsi mu mirwano na FARDC, ishinja Leta kudashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu 2013 yo kwinjiza mu ngabo bamwe mu bahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe no gusubiza mu buzima busanzwe abandi, ndetse no gukemura ibibazo abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu bahura nabyo.
Angola ni cyo gihugu cyagenwe nk’umuhuza hagati y’ibihugu byombi ndetse ni nayo iherutse kugira uruhare mu irekurwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ku bufatanye na FDLR ubwo bari bari ku burinzi mu mpera z’ukwezi gushize.
Uyu muhanzi Koffi Olomide uririmba injyana ya Rumba, ni Ambasaderi w’umuco wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’umwe mu bavuga rikijyana kuko akurikiranwa n’imbaga nyamwishi, yasabye ibi ngingibi nk’uburyo bwo kugarura amahoro mu Karere.
Uwineza Adeline