Impuzamashyaka ya Lamuka igizwe n’Amashyaka arwanya Ubutegetesi bwa Perezida Felix Tshisekedi, yatangaje ko idashigikiye umwanzuro wo kohereza Ingabo z’Umuryango wa SADC mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele umuhuzabikorwa wa LAMUKA kuwa 9 Gicurasi 2023 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa.
Matthieu Kalele, yakomeje avuga ko kohereza Ingabo za SADC ziza zisanga izindi za EAC mu burasirazuba bwa DRC, ari ugusuzugura cyangwa kudaha agaciro ubushobozi bw’ingabo z’Igihugu FARDC.
Ati:”Kuza kw’Ingabo za SADC mu burasirazuba bwa DRC zihasanga izindi za EAC, ni ugusuzugura no kudaha agaciro FARDC ishinzwe kurinda ubusugire n’umutekano wa DR Congo.”
Yongeyeho ko Guverinoma ya DR Congo ,igomba gushaka uko yajya ikemura ibibazo byayo itarinze kwitabaza imbaraga z’Ibindi bihugu ,ngo kuko bigaragaza ubugarwari no kutabasha kwifatira ibyemezo birebana n’Ubuzima bw’igihugu.
Matthieu Kalele, asanga nta gishya Ingabo za SADC zizaba zizanye mu gufasha FARDC kurangiza burundu ikibazo cy’Umutwe wa M23 , ngo kuko nazo zishobora kutarwanya uyu mutwe , ahubwo zikaba zarebera cyangwa gukora nk’umuhuza, nkuko byegendekeye Ingabo z’Umuryango wa EAC.
Mathieu Kalele,yasabye Abayoboke b’Impuzamashyaka ya LAMUKA, kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe kuwa 13 Gicurasi 2023, izaba igamije gushyigikira FARDC no kwamagana u Rwanda ashinja gutera inkunga M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com