Mu kigabiro urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuwa 9 Mutarama 2022,Allain Mukurarinda umuvugizi wungirije wa Leta y’uRwanda ,yatangaje ko Leta y’u Rwanda nta gitutu yashize kuri Leta ya Niger kugirango yirukane ku butaka bwayo Abanyarwanda umunani bimuwe n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha kujya gutura muri Niger nyuma yaho bamwe barangije ibihano byabo abandi bakagirwa abere ku byaha n’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yakomeje avuga ko imyanzuro yafashwe n’igihugu cya Nijer yo kwirukana bano banyarwanda ishingiye Ku mpamvu za Diporomasi nk’uko bikubiye mw’ita ngazo ribirukana ryashizweho umukono na minisitiri w’umutekano wa Niger.
Ikindi ngo n’uko kugeza Ubu umubano n’ubushuti hagati y’u Rwanda na Niger udashobora gukomwa mu nkokora n’icyo kibazo .
U Rwanda ruvuga ko nta kibazo aba banyarwanda bahura nacyo mu gihe bahitamo kuza mu Rwanda ariko bo bakaba baragaragaje ko batifuza kuza mu Rwanda .
Aba bari bahawe iminsi irindwi gusa kuba bavuye ku butakaka bwa NiGer guhera tariki ya 27 ukuboza 2021 ubwo Niger yasohoraga itangazo ribirukana, ariko kuwa 3 Mutarama 2022 Guverinoma y’iki gihugu yaje gutangaza ko ibongereye iminsi 30 yo kuba bavuye kubutaka bwayo.
Abirukanywe muri Niger barimo Zigiranyirazo Protais muramu Habyarimana Juvenal wahoze ayobora uRwanda kuva 1973 kugeza 1994 harimo Kandi Nzuwonemeye Francois Xavier,Nteziryayo Alphonse,Muvunyi Tharcisse,Ntagerura Andre,Nsengiyumva Anatole,Mugiraneza Prosper , Segahutu Innocent Bose bakaba barahoze muri guverinoma yateguye ndetse ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Muri iki Kiganiro umuvugizi Wungirije wa Guverinoma,Mukurarinda Alain, yavuze ko n’ubwo hatangajwe igikorwa cyo kwirukana Abanyarwanda ku butaka bwa Niger bidashobora guhindura uko umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Ntabwo twumva ko icyabaye gishobora guhinduraho ubushuti, Ubushuti burahari burakomeje.Kuko imibanire y’ibihugu ni kimwe no mu mibanire y’abantu ,akantu gashobora kwisoba abantu ,bagaca ku ruhande ariko babigambiriye cyangwa batabigambiriye. Mu gihe baba Babigambiriye byaba ari ikibazo, kwibeshya byo bibaho.Byumvikane neza ko Niger ari igihugu cy’inshuti nubwo kariya kabazo kabaye.Akabazo ntabwo ari ikibazo giteye inkeke ukundi , ni ukuvuga tuti uko byakozwe u Rwanda rutabimenyeshejwe ntabwo bikwiye.”
Gusa Allain Mukurarinda yanenze uburyo yaba Nijer n’urukiko rw’Arusha bamaze igihe bakorana neza n’u Rwanda ariko bakaba batararumenyesheje mbere iby’icyo cyemezo cyo kwimurira abo banyarwanda muri Niger kandi narwo rurebwa n’icyo kibazo.
Yanongeyeho ko kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe hafatwa umwanzuro wo kubirukana ndetse ko habayeho kwibeshya ariko ko nta kintu kibi iki gihugu cyari cyigambiriye ku Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gushyamirana cyangwa umubano warwo na Niger uzemo agatotsi .
Ati “Nta kibazo na kimwe mu gihe ibintu bizaba bikozwe mu buryo nkuko uyu munsi nta kibazo dufitanye na Niger.”
Yashimangiye ko bariya banyarwanda badakwiriye kugira impungenge zo kuza mu Rwanda kuko biteguye kwakirwa nk’abandi banyarwanda bose kandi ko batazongera kuburanishwa ndetse ko bafite uburenganzira mu Rwanda Kimwe nk”abandi banyarwanda bose.
Ati “Nta muntu ushobora kuburana icyaha yagizweho umwere cyangwa se yarangirije igihano inshuro ebyiri, ibyo bintu byumvikane.”
Protais zigiranyirazo na bagenzi be bari bamaze igihe Arusha muri Tanzaniya nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikye imiryango yabo.
Ubwo birukanwaga muri Niger benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ntibahwemye gutunga agatoki Leta y’uRwanda bavuga ko ariyo yashize igitutu kuri Leta ya Niger kugirango bano banyarwanda birukanwe. Abavuga ibi bashingiye k’umubano mwiza umaze igihe hagati yacyo n’uRwanda .
HATEGEKIMANA Claude