Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.
Willy Ngoma uvugira uyu mutwe kuwa mbere yabwiye Rwanda tribune ati: “Yose [Bunagana]
nta kuvanaho na hamwe, twayifashe”.
Uruhande rwa leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23 ko yafashe Bunagana.
Abajijwe niba Bunagana yafashwe nk’uko izi nyeshyamba zibivuga, umuvugizi w’ingabo Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yasubije ko aza kuboneka nyuma.
Itangazo ry’ingabo za leta ryo ku cyumweru nijoro rivugako ingabo za leta zasubije inyuma “ibitero bya M23 ifashijwe n’u Rwanda byari bigamije gufata umujyi wa Bunagana”.
Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 nyuma y’uko ingabo za leta zaba zawuvuyemo none kuwa mbere zitarwanye.
Bunagana ni umujyi muto uri ku ntera irenga gato 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda.
Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira(10) 2013.
Mwizerwa Ally