Minisitiri w’ububanyi na mahanga wa DRC Christophe Lutundula yatangaje ko nta mibanire ikiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’inyeshyamba za M23 zazengereje iki gihugu.
Yakomeje avuga ko umubano utameze neza hagati ya Congo n’ u Rwanda, asobanura ko uyu mubano wajemo agatotsi nyuma yaho u Rwanda rwateye igihugu cya Congo rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Yongeyeho ko kuba u Rwanda ruri inyuma ya M23, byagize uruhare mu kwangiriza umubano wa Diplomatie w’ibihugu byombi, aho DRC yafashe icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega umwaka ushize.
Ati: “Ese uyu munsi hagati y’u Rwanda na Congo ninde nyirabayazana wo gutuma umubano wa Diplomatie utagenda neza? Ni nde ufite ukuri?”
Yasobanuye ko imyitwarire y’ u Rwanda mu kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23, zazengereje Leta a Congo, ndetse zikanabuza abanye congo umutekano n’uburenganzira bwa kiremwamuntu, aho bamwe bakuwe mu byabo, abandi bakaba bicwa uko bwije n’uko bukeye, iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye Diplomatie y’ibihugu byombi izamo agatotsi.
DRC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, Nk’ uko kandi binemezwa n’impuguke za Loni ndetse n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba, nubwo u Rwanda rwo rubihakana.
Ibikorwa byinshi bya dipolomasi bitaratsindwa muri DRC kugeza ubu, byatangijwe na EAC, yashyizeho ingufu z’akarere ziteganijwe ko M23 ikurwa mu bice byose yigaruriye, nubwo ikomeje kwigomeka bikabije.
Uwineza Adeline
Uyu ni Fake kweli! Ubu nta n’imishinga duhuriyeho? Azajya adutumaho M23? Sawa ubwo arahanura ko diplomatic relations za Kivu tuzazigirana na M23. SAWA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.