Mu myiteguro yo gusoza Iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ritegerejwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 abahanzi nyarwanda Cécile Kayirebwa na Muyango bagaragaje ko nta mpungenge bafite z’uko umuziki gakondo wacika.
Ibi byagaragaye mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo babazwaga nib nta mpungenge bafite ko umuziki gakondo ushobora kuzimira burundu, kuko uko imyaka igenda isimburana usanga abantu biyegurira imiziki mvamahanga.
Mu gusubiza uwari ubajije iki kibazo, Muyango yahise yifashisha Ruti Joel na Cyusa baririmbana zimwe mu ndirimbo zo ha mbere arangije avuga ko nta bwoba afite na buke kuko aba ari urubyiruko kandi rwiyemeje gukora umuziki gakondo.
Muyango yagaragaje ko kuba hari Cyusa na Ruti Joel bakiri bato kandi bubatse izina mu muziki gakondo, bimuha icyizere ko utazigera ucika.
Cecile Kayirebwa umuhanzi nyarwanda
Cécile Kayirebwa yagaragaje ko nubwo hari urubyiruko rwihebeye umuziki gakondo ariko hagikenewe imbaraga nyinshi kuko umuco w’u Rwanda ukwiye gusigasirwa.
Cyusa yagize icyo asaba itanazamakuru
Cyusa yasabye abanyamakuru bari muri iki kiganiro kujya bashyigikira abahanzi bakora umuziki gakondo kuko ukundwa na benshi kandi udakwiye kwimwa umwanya mu bitangazamakuru binyuranye.
Ku rundi ruhande, aba bahanzi muri rusange bashimiye EAP yatekereje gusoreza Iserukiramuco rya ’MTN Iwacu Muzika Festival’ mu gitaramo cy’umuziki gakondo, bahamya ko ari indi ntambwe yo gusigasira umuco nyarwanda no guha ibyishimo abakunzi bawo.
Cécile Kayirebwa ugiye gutaramira bwa mbere muri BK Arena, yavuze ko buri gihe aterwa ishema no kuririmbira mu rwamubyaye, ati “Nta kintu gishimisha nko kuririmbira mu rugo kuko uba utaramana n’abantu muhuje umuco n’ururimi atari ukuririmba ngo ujye no gusemura indirimbo zawe.”
Aba bahanzi bose bategerejwe mu gitaramo cyo gusoza ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye gusorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 26 Ugushyingo 2023.
Ni igitaramo gitegerejwe kubera muri BK Arena kikazitabirwa na Cécile Kayirebwa, Muyango, Cyusa, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga n’Ibihame by’Imana.
Aba bahanzi bose bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru bavuze ko biteguye bikomeye gutaramira Abanyarwanda bizeza buri wese uzitabira iki gitaramo kuzataha anyuzwe.
Uretse abahanzi biteguye ubuyobozi bwa EAP na bwo bwijeje abakunzi b’umuziki ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze kure kandi biteguye gutanga ibyishimo.
Abafatanyabikorwa b’ibi bitaramo barimo MTN Rwanda, Rwanda Forensic Institute na Inyange Industries nabo bemeje ko ibi bitaramo byabafashije mu kumenyekanisha ibikorwa byabo bahamya ko banyuzwe ndetse basanga no mu gihe kizaza hari icyizere ko bazakomeza gukorana na EAP mu bitaramo by’umwaka utaha.
Bagaragaje ko banyuzwe n’ubwitabire bwari hejuru kuva ku munsi wa mbere w’Iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival kugeza ubwo ibi bitaramo byari birangiye.
Ubwitabire bw’ibi bitaramo kandi bwagaragaje ko umuziki Nyarwanda ugifite abakunzi n’ubwo hari benshi bamaze kwiyegurira imiziki itandukanye mvamahanga.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com