Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko nta mucungagereza wari wagaragaraho icyorezo cya COVID-19, bivuze ko atari bo bayinjije muri za gereza zagaragayemo icyo cyorezo.
Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, avuga ko nyuma y’uko icyorezo kigaragaye muri zimwe muri za gereza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yategetse ko gereza zose zipimwa kandi ibipimo bimaze gufatwa byagaragaje ko nta mucungagereza wanduye COVID-19, nk’uko byavugwaga n’abaturage.
Icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara muri gereza za Rwamagana, Mageragere na Muhanga, cyatunguye abantu benshi kuko kuva muri Werurwe 2020 cyaduka mu Rwanda nta bwandu bwari bwakagaragaye muri za gereza.
Hari abavuze ko icyorezo cyinjijwe n’abacungagereza, kuko kuva cyakwaduka abagororwa badasurwa kandi ntibajye kuburanira hanze, ku buryo hari n’abavuga ko icyorezo cyinjizwa n’abafungwa bashya cyangwa abandi binjira muri gereza.
Mu gushaka kumenya ukuri ku nkomoko y’icyorezo muri za gereza, Kigali Today yavuganye n’umuvugizi wa RCS SS Uwera Pelly Gakwaya, maze avuga ko nyuma yo kubona abafungwa barwaye COVID-19 gereza zose zo mu Rwanda zapimwe kandi nta mucungagereza wagaragayeho ubwandu.
Agira ati “Hari abantu barimo n’abanyamakuru bagiye bambaza uko icyorezo cyageze muri gereza kandi abagororwa badasurwa bakavuga ko ari abacungagereza bakizanye, ariko si byo kuko Imana iracyaduhagazeho nta mucungagereza wanduye COVIDS-19”.
Yongeraho ati “Minisiteri y’Ubuzima ni yo iri gushakisha inzira icyorezo cyanyuzemo kinjira muri gereza, ariko nta n’ubwo kiri mu bagororwa ahubwo kiri mu bantu bashyirwa mu kato iyo binjiye muri gereza, abagororwa basanzwe nta kibazo bafite”.
Icyakora umuvugizi wa RCS na we atunga agatoki abaza gufungwa bashya kuba bashobora kuba barinjije COVID-19 muri gereza, kuko baba baturutse hanze aho icyorezo cyatangiriye, cyangwa kikaba cyaraturutse ku bagororwa bajyanwa kuvurwa ku bitaro bakaba bahura n’abantu banduye cyangwa se icyorezo kikaba cyarinjijwe n’abagemurira amagereza ibyo kurya.
Avuga ko izo mpande zose ari zo ziri kureberwamo inzira icyorezo cyanyuzemo, gusa ngo nta gikuba cyacitse kuko icyorezo kuba kigeze muri za gereza bigaragaza ko hanze mu baturage kigihari, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kugira ngo n’abagororwa batazakomeza kwandura nk’uko n’abandi baturage bandura.
Agira ati “Nta gikuba cyacitse icyorezo cyageze muri gereza ariko abanduye bari mu kato ntabwo bari muri gereza, ni ugukomeza kwitwararika kuko kigeze muri gereza byaba ari ikibazo gikomeye kuko habamo n’abanyantege nkeya nk’abasaza n’abakecuru ku buryo cyagira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo”.
SSP Uwera asaba Abanyarwanda n’imiryango y’abafite ababo bafunze gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gufata indi ntera, kandi ntibakuke umutima kuko kuba icyorezo cyarageze muri za gereza bihangayikishije ariko nanone hafashwe ingamba zo kurinda abatarandura barimo n’abakozi bose ba gereza.
Dukuze Dorcas
ubucucike bwa gereza bwabazwa abadepite bakoze amategeko aremereye agira abacamanza za makanika.
nta mucamanza ukinyagambura mu mategeko.
Itegeko rihana ryo mu mwaka wa 1977 ryari rikoze neza rwose. mushatse mwarisubizaho mukareba ko ubucucike butagabanuka. ntimuzarebe ko ryakozwe na Habyara