Mubusanzwe abakozi batandukanye bajyaga bahisha indwara zabo ku bakoresha bitewe n’uko batinyaga ko bakwirukanwa cyangwa hakamenyekana icyo barwaye, urugero nk’abagiraga ikibazo cy’indwara zo mu mutwe no kugira ipfunwe ko basanze baranduye virusi itera Sida n’izindi ndwara zitandukanye abakozi batinya kubwira abakoresha babo.
Ni muri urwo rwego hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, aho ikigo cy’ubwishingizi ku buzima EDEN CARE cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bugaragaza icyo umukozi arwaye kuburyo n’umukoresha we azajya ahita abona amakuru y’imvaho kucyo umukozi we arwaye akoresheje ikoranabuhanga.
Ni ubwishingizi ku ndwara buzajya bufatwa n’umuntu ku giti cye n’abazajya babufatirwa n’amasosiyete bakoramwo .
Umudogiteri azajya akoresha sisiteme asuzuma abarwayi, agusuzume hanyuma ibisubizo abishyire muri sisiteme ku buryo umukoresha wawe yabibona bimworoheye , ikindi Kandi kuri aya makuru azajya amenywa n’uwivuje ndetse amenywe n’uwafatiye ubwishingizi uwivuza.
Rudahinduka Kevin, Umuyobozi wa Even Care mu Rwanda , sosiyete y’ubwishingizi mu buzima , imaze imyaka ibiri mu Rwanda , avuga ko bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusuzuma abarwayi no kubarinda ko barwara mbere rero ubu buryo buzorohera abakoresha kumenya amakuru y’uburwayi bw’abakozi babo , Ati”uyu mwaka ni uwa kabiri, twari dusanzwe dutanga ubwishingizi ku buzima, ni muri urwo rwego twabazaniye Eden care kugirango abanyarwanda babashe kwivuza neza Kandi n’umukoresha amenye uko abakozi be bahagaze.
Akomeza avuga ko Kugira ubuzima bwiza bituma umukozi akora neza kuko bituma atanga serivise neza kubamugaba, Ati:” guhabwa serivise z’ubuvuzi utarindiriye ko urwara, birimwo gukora siporo zitandukanye, susuzumwa indwara zo mu mutwe, n’indwara zitandura. Izi ndwara zizajya zisuzumwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugirango dufashe abaturutse hirya no hino ndetse tuvumbure n’ibibazo by’uburyayi abakozi baba bafite byaba birimwo bigashakirwa ibisubizo”.
Nkundiye Eric Bertrand