Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe uri muri Gereza utakagombye kuba ayirimo,agaragaza ahubwo ko hari abakagombye kuba bayirimo nyamara kugeza ubu bakababari kwidegembya badafunze.
Ibi yabigarutse ho ubwo yavugaga kubanenga ubutegetsi bw’u Rwanda , yakomeje kandi avugako ko hari ingero nkishi nka Madame Ingabire Victoire uvuga ko atavuga rumwe na Leta y’U Rwanda, kugeza ubu ntabwo ari muri Gereza ariko yakagombye kuba arimo kuko yahamwe n’ibyaha yakoze, ibyaha yakurikiranweho mu rukiko bikaza kumiuhama icyo gihe yarakatiwe ajyanwa muri Gerewza ariko kubera ububasha Perezida ahabwa n’itegeko, uyu mugore yaje gufungurwa mbere y’uko asoza igifungo.
Uyu Munyapolitiki ukuriye ishyaka DALFA UMURINZI ritaremererwa gukorera mu Rwanda yaraherutse gusaba abategetsi bitabiriye inama ya CHOGM gusura Gereza zikorera mu Rwanda. Avugana n’ijwi ry’Amerika yemeye ko yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Ariko asaba ko bazakurikirana bakamenya ibibera muri Gereza, bakareba cyane cyane imfungwa z’Abanyamakuru ndetse na bamwe mu batavuga rumwe na Leta .
Perezida wa Repubulika yampaye imbabazi, ni ibintu mushimira ko yampaye imbabazi, gusa ndashishikariza Abayobozi cyane abayobozi bo mu bwongereza ko bazasura imfungwa za Polotiki n’abanyamakuru bakareba uburyo bafunzwemo kugirango babone uburyo bafashamo u Rwanda barugire inama . bakabigisha uko bahindura, cyane Ubuyobozi bwa Gereza mu kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa nk’uko umukuru w’igihugu yabigarutseho.
Uyu munyapolitiki usanzwe ufite ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa DALFA Umurinzi , akunze kumvikana anenga imikorere y’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Niyonkuru Martin