Umuyobozi w’abikorera mu ntara y’iburengerazuba (PSF ) Bwana Nkurunziza Ernest yavuze ko nta mutekano nta terambere bageraho kuko ibyo bagezeho byoswe babikesha umutekano uri mu Rwanda byumwihariko mu ntara y’Iburengerazuba ibi yabivuze mu muhango wo gutangiza imurikagurisha ry’intara ryiswe Western province beach expo 2023 ryahujwe n’umunsi w’imurikabikorwa ry’akarere ka Rubavu (open day) ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakano karere mu iterambere ry’igihugu (JAF) byatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 ukuboza 2023.
Yagize ati “ umutekano ni inkingi ikomeye ifasha abikorera kwiteza imbere nta mususu turahamya neza ko nta mutekano nta terambere twari kugeraho ibyo twagezeho byose kandi bigatuma tubasha no gutegura iri murikagurisha niri murikabikorwa tubikesha umutekano mwiza dufite nta mutekano ibyo twakora byose twaba turi kubakira k’umusenyi ,ndizeza kandi abaryitabiriye ko muzagumya kugira umutekano”
Insanganyamatsiko yiri murikagurisha igira iti « Tumenyekanishe kandi duteze imbere ubucuruzi na serivise byacu tubinyujije mukwamamaza no gucuruza ibyo dukora”
Uhagarariye abikorera yanagaragaje intego yiri murikagurisha ko ari kumenyekanisha ibyo nganda zacu zikora muri gahunda yo guteza imbere made in Rwanda gufasha abikorera amakoperative n’ibigo bitandukanye kwamamaza ibyo bakora ,kwigira ku bandi kugira ngo duteze imbere umuco wo guhanga udushya ,guteza imbere ubukerarugendo nk igicumbi cy’ubukungu mu ntara yacu.
Naho guverineri w’intara y’Iburengerazuba nyakubahwa Dushimimana Lamberd yasabye abikorera kurushaho kunoza ibyo bakora kurenza kongera ibyo bakora kandi ko bakwiye gufata uyu mwanya nk’igihe cyo kwigananaho no gutera ishyaka abandi yabasabye no gufasha inzego za leta kugera ku ntego zazo.
Yagize ati “uyu mwanya ntukwiye kuba uwo gucuruza ahuko ukwiye kuba uwo kunoza ibyo mukora kurenza kongera ibyo mukora,kandi ukaba umwanya wo kwigiranaho ,ibyo mukora rero bikwiye kuba byiza kuko abikorera bacu nkunze kubabona bajya hanze mumamurika gurisha murabyumva ko aho mugeze mugurisha kandi neza niyo mpamvu mukwiye kwita ku bwiza bwibyo mukora.” Yakomeje no kwizeza umutekano abitabiriye imurikagurisha n’impurikabikorwa ko inzego z’umutekano ko zizagumya kugumana nabo.
Iri murika gurisha ryatangiye ku munsi wa kane ku itariki 14 ukuboza 2023 rikaba rizamara ibyumweru bibiri rikaba ryarateguwe n’intara y’iburengerazuba kandi rikaba ryaritabiriwe n’ibigo byabikorera 171 harimo n’abanyamahanga batandukanye ,imurikagurisha nkiri rikaba ryaherukaga kuba muri kano karere mu mwaka wa 2019 .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com