Nta mwaka ushira FPR itadukubise agatego twe abari mu bayirwanya biyita ko ari opozisiyo nyarwanda ,ifatwa rya Ntamuhanga Cassien byinshi usanga mu mangambure ya Dr.Ngiruwonsanga Tharcice
Dr.Ngiruwonsanga ni umunyapolitiki ubarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba ari impuguke mu by’ubutabire, afitemo impamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage, ku bamuzi yakunze gusohora inyandiko zibasira abiyita ko ari Opozisiyo,nyamara we mu busesenguzi bwe agasanga itariho.
Mu nyandiko ya Dr.Ngiruwonsanga yemeza ko abiyita opozisiyo ari abantu baryama bakarota bafashe igihugu ndetse yabafashe nk’abana bakina amabiye cyangwa umupira w’akarere,aho asanga ubwabo ari abantu bikunda, bagakunda kwiberaho neza mu mahanga ubundi babyuka bakajya gukinira ku mbuga nkoranyambaga za Youtube na Whatsapp bakirirwa batukana unaniwe akaryama.
Ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Ntamuhanga Cassien yafashwe uyu Dr.Ngiruwonsanga yacitse ururondogoro arataka ndetse yerekana amarangamutima ye mu nyandiko yacishije ku rukuta rwe rwa facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga aho muri iyo nyandiko agira ati:
Nta mwaka ushira FPR itadukubise agatego, yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, murebe abantu bagiye bafatwa buri mwaka uko bangana, duhereye kuri Nsabimana Callixte Sankara, Fils Bazeye na Abega, Cpt.Herman, Maj Mudatiru nabo muri P5, Rusesabagina n’abandi nka Gen Mudacumura wa FDLR, GEN Wilson irategeka wa FLN, GEN Jean Michel Africa wa Rud Urunana na col Kagoma wamusimbuye n’abandi barwanyi benshi.
Hari abishwe na FARDC abandi bagafatwa mpiri bakoherezwa mu Rwanda none dore na Cassien Ntamuhanga baramufashe! Ntacyo tuzabasha gukora mu gihe abantu batumva aho imbaraga zuwo bahanganye zituruka ngo bagire amahitamo ahamye adashingiye ku marangamutima y’amoko n’uturere.
Dr Ngiruwonsanga Tharcisse akomeza avuga ko atiyumvisha ukuntu ubwo Perezida Paul Kagame aheruka mu Bufaransa abitabiriye imyigaragambyo yo ku mwamagana batarengaga 50 cyangwa ijana ,ngo akaba ari ibintu bishimangira imvugo y’uko nta opozisiyo ifatika ihari ahubwo ko igihari ari udutsiko tw’abantu basize bakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga bagamije kwishakira amaronko mu mahanga.
Ati:” ni gute Perezida Kagame agera i Paris hakaboneka abantu batagera ku 100 bo kumwamagana?Bigaragara ko nta opozisiyo ihari ni abantu basize bibye , ni abishakira amaronko,niyo mpamvu uwo duhanganye nawe azakomeza kutunesha.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga umuntu w’intiti nka Dr.Ngiruwonsanga atari akwiriye kuba mu manzwe y’icyiyise opozisiyo ahubwo yakwitahira mu Rwanda rwamubyaye ntatakaze imbaraga ku bitagira umumaro yashaka no gukina Politiki akaza mu Rwanda nkuko Dr.Habineza Frank na Victoire Ingabire baje gukorera mu Rwanda
Hategekimana Claude