Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/2022 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana Gahunda ya Leta , yo gufatira amafunguro ku Ishuri ikaba ari gahunda yafashije abana b’abakene batandukanye gukurikira neza no kudakerererwa ishuri.
Cyuzuzo wiga mu mwaka w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara , Avuga ko gahunga yo kurya yabafashije cyane kuko mbere bamwe mu banyeshuri bakerererwaga bigatuma badakurikirana neza amasomo , ati” Mbere wasangaga hari abana bakerererwa ariko ubu twamwana ugikerererwa , ikindi kandi hari abana wasangaga batabona amafunguro iwabo ariko ubu bayafatira ku ishuri ari amafunguro yujuje intungamubiri”.
Mugisha , Umunyeshuri uhagarariye abandi mu Rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, ( G.S Kimisagara), avuga ko iyi gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri yaje ikinewe kuko ngo yatumye amasomo akurikiranwa neza nk’uko bikikwe.
Akomeza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, n’imboga.
Ati“Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”
Abanyeshuri barasaba ababyeyi kuzajye bubahiriza inshingano zabo zo kuganira iyi gahunda yo kurira ku ishuri.
Mugisha akomeza asaba ababye kubahiriza inshingano zabo zo kunganira Leta amafaranga igenera umunyeshuri ufatira ifunguro ku ishuri, ati” Leta idutangira amafaranga 56 ku munyeshuri umwe rero haba hakenewe n’uruhare rw’umubyeyi kugirango Haboneke ifunguro ryuzuye rifite intungamubiri zifasha umwana gukurikira neza amasomo ye”.
Nsengimana Charles, Umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara (G.S Kimisagara) , avuga ko kuva iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri yatangira yafashije abanyeshuri kuko ngo kugeza ubu nk’uko ubwitabire bubigaragaza nta mwana ugisiba ishuri cyangwa ngo akerererwe kugera ku ishuri.
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kimisagara avuga ko iyi gahunda yitabiriwe cyane kandi yatangiye gutanga umusaruro
Avuga ko kugeza ubu abana bato bagenerwa n’igikoma n’umugati mu gitondo , abakuru bagafata ifunguro ririho imboga buri munsi.
Akomeza avuga ko n’ubwo igikorwa kigenda neza hakiri imbogamizi kuri bamwe mu babyeyi batarumva neza akamaro ko kugaburira umwana kwishuri, ati:” Hari ababyeyi bamwe batarumva agaciro ko kugaburira abana ku ishuri , kandi icyo umubyeyi asabwa ni amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi akaba cumin na Bitanu (15000Frw) ku gihembwe, ubwo umubye agiye ayatanga mu byiciro cya akayatangira rimwe abana babona ifunguro ryuzuye hatabayemwo imbogamizi.
Tuzakomeza gushishikariza ababyeyi kumwa akamaro ko kugaburira umwana ku ishuri”..
Bamwe mu Babyeyi bafite bafite abana mu rwunge w’amashuri rwa Kimisagara, bavuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.
Ibi babihuza n’umubyeyi mugenzi wabo Hategekimana ugira ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu dutandukanye. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”
Ni iki gikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri
ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana.
Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.
Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.
Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 15000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.
Nkundiye ERIC BERTRAND