Mu masezerano yashyizweho umukono mu 2022 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, rwemeye kwakira abimukira binjira muri iki gihugu cy’i Burayi binyuranye n’amategeko, bagahabwa amahirwe yo kuhatangirira ubuzima bushya. Benshi bakikanga ko bazahita basubizwa iwabo, nyamara batangarijwe ko ibyo ntabiriho.
Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, (ECHR) yiteguye guhaguruka.
Nyuma y’izi mbogamizi zose u Rwanda rwatangaje ko nta mwimukira n’umwe uzasubizwa iyo yakomotse ku ngufu ko ahubwo bagiye gufashwa gutangira ubuzima.
Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza ruherutse kwanzura ko icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira babwinjiyemo binyuranye n’amategeko kuko ari ahantu hadatekanye ndetse ngo bashobora kuzasubizwa mu bihugu baturutsemo bakagirirwa nabi.
Mu Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanzuye ko iyi gahunda ikomeza kuko u Rwanda ari “igihugu gitekanye”.
Icyo gihe abantu 10 bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe, baturuka mu bihugu bya Syria, Iraq, Iran, Vietnam, Sudani na Albania bajuririye iki cyemezo birangira cyongeye guhagarikwa n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29 Kamena 2023.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije mu Kinyamakuru The Sun yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kidashobora kohereza abimukira aho baturutse kuko cyubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Ati “Banze iyi gahunda bashingiye ku ngingo imwe ivuga ko abimukira bashobora gusubizwa mu bihugu byabo bavuye mu Rwanda, aho bashobora gukurikiranwa mu butabera cyangwa bagakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa. Ariko u Rwanda ntiruzigera rubikora kuko rwasinye amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi kandi twubahiriza amategeko n’indangagaciro za kimuntu.”
Abongereza barimo Umunyamideli Naomi Campbell n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru Ray Parlour na Lewis Hamilton basuye u Rwanda bishimira umutekano bahasanze, ndetse bagaragaza ko bahagiriye ibihe byiza.
Mu 2021, Lewis Hamilton yasuye u Rwanda yandika kuri Instagram ko yakunze uburyo yakiriwe kugeza igihe yahaviriye.
Yagize ati “Rwanda uteye ubwuzu, nakunze abana beza bose nabonye muri uru rugendo. Rwanda wantwaye umutima.”
Makolo yahamije ko ibyo Lewis Hamilton ashobora kuba atarabonye ari uko u Rwanda rutabereye gusa ibyamamare, ahubwo ari n’ubuhungiro bw’abagizweho ingaruka n’intambara n’imidugararo.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 zirimo abaturuka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan na Libya bose babayeho neza kandi bahabwa amahirwe yo gutera imbere mu buzima bwabo.
Ati “Ni yo mpamvu u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wizewe w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) dufatanya kuvana mu kaga Abanyafurika bagorewe muri Libya bakazanwa ahatekanye, hano mu gihugu cyacu.”
“Kugira ngo UNHCR yemere gukorana natwe byasabye ko twerekana ko hari gahunda nziza zigendanye no kwita ku mpunzi, ko mu gihugu cyacu ziba zitekanye kandi zitabwaho uko bikwiye. Ibyo ni byo twakoreye bariya bavuye muri Libya, kandi ni byo tuzakorera na bariya bazava mu Bwongereza.”