Mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru gitambuka kuri Terevisiyo na Radiyo izuba hamwe n’andi maradiyo arenga 10, umuyobozi w’ishyaka PDI, yatangaje ko nta bushobozi afite bwo gutekerereza igihugu kandi ko ntawe bafite mu ishyaka ryabo Wabasha kubikora bityo bakaba barahisemo gushyigikira Perezida Paul Kagame
Ibi yabivuze ubwo yabazwaga impamvu ishyaka ryabo ritatanze umukandida mu matora ya Perezida, ahubwo bagahitamo gushyigikira umukandida w’umuryango wa RPF muri aya matoraa.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko impamvu ibatera gushyigikira uyu mu kandida ari uko we adafite inyota yo kuyobora ahubwo afite inyota yo gukorera abanyarwanda.
Ibi yabigarutse ho agaragaza ko ikimuraje ishinga ari uguteza imbere igihugu n’abagituye, aho guharanira kwigaragaza, bityo ko kumushyigikira babifata nk’ishingano yabo.
Umuyobozi w’ishyaka PDI abajijwe niba batari kugenda bacyendera yatangaje ko bagihari kandi ko bagikora Politiki.
Ibi ni byo abarwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda bandeyeho kuvuga ko mu Rwanda hatari ubutegetsi busesuye kuko amatora atabonekamo abantu bose kandi nyamara aribo babihisemo kubera impamvu zumvikana.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune