Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, yatangaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC, atariyo yonyine ihungabanya umutekano w’Abaturage , ahubwo ko n’ingabo za Leta zitaboroheye.
Ni ibikubiye mu ijambo, Martin Fayulu umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyije muri DRC, aheruka kugeza ku Banye congo, ubwo yagarukaga ku bwicanyi abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Tshiskedi, bakoreye abaturage mu mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023 ,aho abantu barenga 50 bahasize ubuzima abandi barenga 100 barakomereka bikomeye.
Martin Fayulu ,avuga ko yababajwe cyane n’ibi bikorwa by’urugomo no kwibasira abatura byakozwe n’abasirikare bashinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’igihugu ndetse asaba Abanhye congo bose kutazagera na rimwe babyibagirwa.
AtI:”Ntwabwo ari imitwe yitwaje intwaro yonyine ihungabanya umutekano w’Abanye congo, ahubwo n’Ingabo za Leta FARDC by’umwihariko abashinzwe kurinda umuteno w’Umukuru w’igihugu ntibaboroheye. Abanye congo bari mu byago byo kwicwa. Ibyabaye I Goma kuwa 30 Kanama 2023 ntwabwo tugomba kubyibagirwa na busa.”
MONUSCO igomba gusimbuzwa izindi Ngabo ziteguye kurwana
Mu ijambo rye kandi , Martin Fayulu, yasabye Akanama k’Umuryango w’Ababibumbye (ONU) gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi( UN Security Concil), gufata izindi ngamba ku ngingo irebana n’Ubutumwa bwa ONU bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri Congo(MONUSCO).
Martin Fayulu, avuga ko Ingabo za MONUSCO , zigomba gusimbuzwa izindi zifite ibikoresho bya gisirikare bihambaye kandi bihagije ndetse zikaza ziteguye kurwana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo kugeza ziyiraranduye.
Ingabo za MONUSCO , zishinzwa kuba zimaze imyaka irenag 20 mu burasirazuba bwa DRC, nyamara kugeza magingo aya, zikaba zitarabasha kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu , byatumye Abanye congo batari bake zamagana.
Ubwo yari yitabiriye inama rusange y’umuryngo w’Ababibumbye Perezida Tshiskedi , nawe nawe yagaurtse ku butumwa bw’ingabo za MONUSCO, avuga ko “hashakwa uko zitangira kuva mu gihugu cye guhera mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024”.
Imbere y’inteko rusange ya ONU, Perezida Tshisekedi, yavuze ko igihe kigeze, kugirango DRC ifate inshingano zo kwikemurira ibibazo by’umutekano byugarije igihugu cye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com