Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,zasabye Ubutegetsi bwa Kinshasa, kurekeraho gukorana n’inyeshyamba zaFDLR , niba bwifuza ko igihugu cya Congo n’ Abanye congo babona umutekano.
Ni ibyatangajwe na Linda Thomas uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ejo kuwa 28 Nzeri 2023.
Linda Thomas, yatangaje aya magambo ,ashingiye ku busabe bwa DRC bwo gukura ingabo za MONUSCO muri iki gihugu , bitewe n’uko nta musaruro ziratanga kuva zagera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati:” Ntabwo MONUSCO yonyine yagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC mu gihe guverinoma y’iki gihugu igikorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Yakomeje agira ati: Niyo mpamvu dusaba Ingabo za Leta ya Congo FARDC guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe wa FDLR.”
Leta ya Congo , yakunze kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye burasirazuba bwa DRC giterwa n’u Rwanda irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
K’urundi ruhande ariko,u Rwanda, nti rwahwemye kugaragaza ko iki kibazo ,gituruka ku buyobozi bwa DRC bwananiwe kugikemura binyuze mu nzira ziboneye ,ahubwo bugahitamo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igamije kuruhungabanyira umutekano ndetse yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com