Umunyapoliti w’Umunyarwandakazi Victoire Ingabire ,avuga ko Uburasirazuba bwa DRC budateze kugira amahoro n’umutekano mu gihe ibibazo byatewe n’amateka aturuka kuri Politiki yo mu Rwanda bitarabonerwa umuti .
Ingabire Victoire, akomeza avuga ko ibibazo by’umutekano mucye muri DRC, byatangiye ubwo impunzi z’Abanyarwanda zahungiraga mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu mwaka 1994.
Victoire Ingabire Umuhoza ,akomeza avuga ko kuva icyo gihe, u Rwanda rwakunze gushyinja DRC gutera bamwe muri izo mpunzi inkunga, kugirango bagaruke ku butegetsi mu Rwanda cyangwa se kuruhungabanyiriza umutekano, ari nayo nkomoko y’ibibazo by’umutekno mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati:” Ibibazo muri DRC byatangiye ubwo impunzi zajyaga mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu ,aho u Rwanda rwakunze gushinja DRC kubatera inkunga, kugirango bagaruke k’ubutegetsi mu Rwanda cyangwa guhungabanya umutekano. Niwo muzi w’ikibazo .
Mu gihe ibyo bibazo bikomoka ku mateka ya Politiki yo mu Rwanda bitarabonerwa umuti, ntabwo mu Burasirazuba bwa DRC hazapfa kuboneka amahoro n’umutekano.”
Yongeyeho ko asanga byabya byiza, u Rwanda rwemeye ibiganiro bya Politiki n’abarurwanya harimo n’abo baba muri DRC (FDLR), kugirango amahoro n’umutekano birambye bibashe kuboneka mu Karere k’ibiyaga bigari.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ntakindi navuga uretse kumirwa gusa
Gushyikirana na FDLR?!!!
Ibyo kuganira na FDRL ntabwo bizabaho n’umunsi warimwe. Ababitegereje bategereje ubusa! N’inshingano za RDC kubuza FDRL gutera u Rwanda kuko mugihe RDC itazakora inshingano kuri iki kibazo cya FDRL, bizatinda u Rwanda rufate izo nshingano kandi bizakosoka ariko birumvikana hazabaho ingaruka. Ni gute igihugu cyahaye abicanyi icumbi gifatanya nabo bicanyi mu guhungabanya umutekano w’igihugu baturutsemo?
Ingabire ntakindi yavuga ko ariwe Fondateur wa FDLR, icyo ashaka ntikizagerwaho n’a rimwe niwe wayihibye kuva itangira nubwo yaciye ihindangura amazina.
Nacyenyere amenye ko nta n’a rimwe iibyifuzo bye bizemerwa.
Ariko iyo muzanye uyu mugore hano njye birambabaza cyane. None se yumva ko Rwanda rwanze ko abo banyagwa bataha ku neza abakoze ibyaha bakagezwa mu butabera? Nibaza barwana nabo barabizi…..
Ariko Ingabire we nukuri uri byendagusetsa nguvuze nguki? Narinziko iminsi umaze hano kigali umaze kwiga byinshi none urakomeye kuba incwende ?? Wigeze wumva Hari umunyarwanda tubuza gutaha,? Ibicaniro uvuga nibwokoki? Nukuza kutwicase? Umve twibereye mumuvuduko wogushaka uko burimuntu yatera imbere naho wowe umutima wawe wibereye mumashyamba! Namba warabuze icyukora waje nkakwatira tukihingira ikigori ko kidukijije ukava mwayo manjwe .
Wamugani wa Mzee TITO ngo “……..niyo koze ntigashira INUKA”
Yatangiye neza, nanjye erega ndakurikira ngirango “……..Kashize INUKA” ariko birangira nabi, ngo leta y’u Rwanda ishyikirane nabasaza be. Byarangiye nsanze koko ko:”akabaye icwende ntikoga ngo niyo koze ntigashira inuka”.
Uyu mugore tazagiye kubafasha ko numva yabaye umuvugizi wabo,
Uyu mujenocidaire muba mumwandika ngo bigende bite?
Victoire niwe fondatrice wa RDR muri Zaire muri 1994, FAR, interahamwe na Governement yabo bamaze guhungirayo. RDR niyo yahindutse ALIR. Iyo nayo ihinduka FDLR.
Kuba umuvugizi wayo ni ibisanzwe. Ahubwo atabikoze yaba ateshutse ku rugamba yaje kurwanira imbere mu Gihugu.
Kumuha ijambo rero ni byiza kuko le Rwanda est un pays democratique aho abantu bavuga ibyo bafite ku mutima.
Clement.
Njya mbabazwa n’umuntu udahinduka.Victoire Ni aka wa mugani ,ugira uti”nzava ingurugunzu nkiri ngajyi ?ubu koko uracyifuza ibiganiro na FDLR ,into biganiro she bya ba bigamije kubashimira ko bahekuye u Rwanda ,ndabona nta somo wavanye I mageragere
Victoire niwe fondatrice wa RDR muri Zaire muri 1994, FAR, interahamwe na Governement yabo bamaze guhungirayo. RDR niyo yahindutse ALIR. Iyo nayo ihinduka FDLR.
Kuba umuvugizi wayo ni ibisanzwe. Ahubwo atabikoze yaba ateshutse ku rugamba yaje kurwanira imbere mu Gihugu.
Kumuha ijambo rero ni byiza kuko le Rwanda est un pays democratique aho abantu bavuga ibyo bafite ku mutima.
Ese uyu mujenosidere ajya yibaza impamvu interahamwe zahungiye congo na Tanzaniya, congo ikaba ikirwana ningaruka zabyo mugihe Tanzaniya ikibazo cyakemutse cyera? Impamvu nuko abayobozi ba Tanzaniya bareba kure, bazi kureba ikibi bakakirandurana n’imizi yacyo, naho Congo yakiriye interahamwe nk’amata y’abashyitsi nigume hamwe yumve icyo umunyarwanda wavuze ngo ucumbikira umurozi akakumara ku baba yashakaga kuvuga.