Justin Bitakwira, umunyapolitiki ukomoka muri Kivu y‘amajyepfo yatangaje ko yatunguwe n’ibihano yafatiwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, mu gihe nta n’imbeba azi kwica, kandi akaba atarigeze ajya mu gisirikare cyangwa se mu mitwe yitwaje intwaro.
Bityo yongera kwemeza ko ibi bihano bitamuteye ubwoba kuko ntacyo yishinja na kimwe.ibi yabigarutse ho ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Okapi kuri uyu wa 08 Ukuboza, akabazwa niba kuba kuri uru rutonde nta bwoba bimuteye.
Uru rutonde rwashyizwe hanze na EU rwongeweho abandi bantu 8 barimo abari mu mitwe yitwaje intwaro, uyu munyapolitiki Justin Bitakwira ndetse n’umwe mu ngabo za Leta.
Ibi bihano bigomba kumara igihe cy’umwaka umwe bibuza aba babifatiwe kwinjira mu bihugu biri muri uyu muryango, ibintu bishobora kuvanwa ho cyangwa se bikongerwa nyuma y’umwaka.
Justin Bitakwira kandi yemeje ko ibyo yakoze byose yarengeraga ubusugire bw’igihugu cye, ntaho bihuriye n’ibyo ashinjwa.
Uwineza Adeline