Perezida Felix Tshisekedi ,yashinje Ubwami bw’Ubwongereza gushyigikira no kubogamira k’u Rwanda k’uruhando mpuzamahanga ,mu gihe we asanga rwagakwiye gufatirwa ibihano kubera inkunga avuga ko rutera M23.
Mu kiganiro yagiranye n’inyakinyamakuru cy’Abongereza ‘The Times’,Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko Ubwongereza bukomeje kubogamira no gushimagiza u Rwanda, mu gihe we asanga rukwiye kwamaganwa no gufatirwa ibihano ngo kuko rutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC rugamije gusahura umutungo kamere .
Perezida Felix Tshisekedi kandi , yongeyeho ko Ubwongereza bwirengagiza nkana kuba u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mahame ya Demokarasi no guhonyora uburengenzira bwa muntu, ariko bukaba bukomeje guhuma amaso burushigikira no kurutaka.
Perezida Tshisekedi ,atangaje aya magambo nyuma yaho Suella Braverman Minisitiri w’umutekano w’Ubwongereza aheruka gutangaza ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegerezo mu karere ruherereyemo no ku mugabane w’Afurika muri rusange, kubera imiyoborere myiza y’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame .
Minisitiri Braverman, yavuze aya magambo ubwo aheruka mu Rwanda mu rwego rwo kunoza gahunda y’Ubwongereza igamije kohereza abimukira mu Rwanda.
Perezida Felix Tshisekedi, avuga ko atumva ukuntu Ubwongereza bwahisemo kugirana amasezera n’u Rwanda yo guhererekanya abimukira, mu gihe rwagakwiye kuba rufatirwa ibihano mpuzamahanga kubera ubushotoranyi no guhungabanya umutekano wa DRC.
Ati:”Ni gute igihugu nk’Ubwongereza gifite indangagaciro zisobanutse cyagirana amasezerano nk’ariya n’u Rwanda. Bigaragara ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda arusha agaciro gushigikira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC”
Perezida Tshisekedi, yasabye Ubwongereza gufatira u Rwanda ibihano mpuzamahanga , ngo kuko hari ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, byashinje u Rwanda kumugaragaro gutera inkunga Umutwe wa M23 uri kurwanira mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Perezida Tshisekedi amaze igihe yibasira u Rwanda aho ageze hose mu ku Isi, kuko nta kindi avuga iyo ahawe ijambo atari ugushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi by’igihugu cye no gusaba ko rwafatirwa ibihano mpuzamahanga.
K’urundi ruhande a, u Rwanda rushinja DRC gukorana no gutera inkunga imitwe nka FDLR, RUD-URUNANA n’iyindi igamije k’uruhungabinyiriza umutekano ndetse ibi bikaba byarashimangiwe na raporo zitandukanye zishinja ubutegetsi bwa DRC, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo irwanya u Rwanda mu ntambara buhanganyemo n’umutwe wa M23.
Ese uyu muyobozi yitera imbababazi akisoma,arinda yasabira igihugu cyacu ibihano ko we batabimusabira kd yirirwa yica abanyagihugu bavuga ikinyarwa(abatutsi)??? Bigeze naho n’abasirikare be bo m’urubwo bwoko ari kubica ubutitsa!!! Ahubwo niyitonde ategereze akari imbere kuko biriya akomeza yigira igihe kizagera abibazwe,ntanisoni afite zo kwifatanya n’imitwe yasize iduhekeye none arajwenjwegeta ntaho ntamaso twe dufite abona.Ndagira ngo mwibutse ko m23 aba congomani kd barwanira uburenganzira bwabo.
Ese uyu muyobozi yitera imbababazi akisoma,arinda yasabira igihugu cyacu ibihano ko we batabimusabira kd yirirwa yica abanyagihugu bavuga ikinyarwa(abatutsi)??? Bigeze naho n’abasirikare be bo m’urubwo bwoko ari kubica ubutitsa!!! Ahubwo niyitonde ategereze akari imbere kuko biriya akomeza yigira igihe kizagera abibazwe,ntanisoni afite zo kwifatanya n’imitwe yasize iduhekeye none arajwenjwegeta ntaho ntamaso twe dufite abona.Ndagira ngo mwibutse ko m23 aba congomani kd barwanira uburenganzira bwabo,kd guhora arata umutungo kamere ngo turawusahura ndagira ngo mwibutse ko ntacyo ubamariye ubwabo kko bari mubihugu bikennye kw’isi,rero yitonde kko urwanda ntiruzigera rujya gusabiriza muri Congo.Turagutse mumutwe
Si nunva ukuntu Imana irema umuntu ufite umutwe w’ibiro 10 aho gushyira ubwenge mu mutwe igashyiramo amazi. Uyu kusekedi ntabona ko asigaye afatwa nk’umuperezida w’ikugoryi wabayeho mu nateka y’isi? Ubu najyanwa i Lahe azavuga ko ari u Reanda rumufunze? Demicracy se niwe uyigena yaribiwe amatora agadhyirwa ku butegetsi adashoboye?