Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko umutwe wa M23 utazakomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda, Nairobi n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya AU kuwa 17 Gashyantare 2023 wonyine.
Ni nyuma yaho ejo kuwa 11 Werurwe 2023, umutwe wa M23 usoheye itangazo uvuga ko ugiye kuva mu tundi duce tugera kuri dutandatu aritwo Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (iminara itatu) ndetse n’ibice bibikikije ikadusiga mu mabobo y’ingabo za EAC.”
Canisius Munyarugero , yavuze ko n’ubwo M23 ikomeje kugaragaza ubushake bwo guhagarika imirwano hashingiwe ku myanzuro ya Luanda ,Nairobi n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya AU, batazakomeza kuyubahiriza bonyine.
Yakomeje avuga ko ubwo M23 yari yiteguye guhagarika imirwano kuwa 7 Werurwe 2023, FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura na Mai Mai itandukanye ,bakomeje kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23 byibasira abaturage b’inzirakarengane n’imitungo yabo.
Yakomeje avuga ko Guverinoma ya DRC, iheruka kwerura igatangaza ko igiye gukusanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC bakayihindura inkeragutabara(Reserve force) ubundi bakarwanya M23 bivuye inyuma ndetse ko ibishimangira ko ubutegetsi bwa Kinshasa ,butiteguye kubahiriza imyanzuro iganisha mu guhagarika imirwano no gushakira DRC amahoro arambye.
Ati:” Ntabwo aritwe tuzahora dusabwa twenyine igihe kizagera tubivemo. Twe twagaragaje kenshi ubushake bwo kubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ,mu rwego rwo guhagarika imirwano ariko Guverinoma ya DRC nta bushake ifite bwo kubikora gutyo.
Ubwo twari twiteguye guhagarika imirwano kuwa 7 Werurwe 2023, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barushijeho kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23 bikibasira abaturage, Inka n’indi mitungo yabo.
Guverinoma ya DRC kandi, yaruye k’umugaragaro ivuga ko igiye gukusanya imitwe yose yitwaje intwaro ndetse ko iyo mitwe igiye gushyirwa mu nkeragutabara kugirango baturwanye.
Ntabwo M23 tuzakomeza kubahiriza iyo myanzuro twenyine, kuko Ubutegetsi bwa DRC busa nubwahisemo intambara. Ntabwo aritwe tuzahora dusabwa twenyine, igihe kizagera natwe tubivemo”
Canisius Munyargero ,yakomeje avuga ko iyo mitwe yitwaje intwaro DRC ivuga ko igiye gukusanya ikanayishyira mu nkeragutaba, airiyo imaze igihe yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusiaho ihise hose ibakorera igisa nka Jenoside, bityo ko M23 itazakomeza kurebera ibyo bikorwa bya kinyamaswa.
Yongeyeho ko M23 izakomeza kurwana kuri abo baturege no gukumira ko bakorerwa jenoside yeruye mu rwego rwo kubarenganura no kubarengera.
Munyarugero kandi, avuga ko M23 idateze gusubira mu birindiro byayo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo nk’uko bifuzwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ngo kuko abageze iwabo badashobora kwemera kongera kujya kubana n’inyamaswa zo mu ishyamba .