Uhagarariye Sosiyete Sivile Placide Nzilamba mu majyaruguru ya Kivu na Kivu y’Amajyepfo arasaba Ingabo za EAC gutangiza guhiga inyeshyamba za M23, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu, ngo kuko batagikeneye ingabo za mukerarugendo mu gihugu cyabo.
Yakomeje asaba Perezida uriho ubu w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) Evariste Ndayishimiye guteranya vuba bishoboka inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere bakiga ku kibazo cy’uko ingabo za EAC zatangira guhiga inyeshyamba za M23
Yavuze ko kandi mu nama yabereye I Goma kuya 30 Mutarama yahuje imiryango itegamiye kuri Leta na kivu zombi ko naho batanze iki cyifuzo kuri Perezida wa EAC gisaba ko baha uburenganzira ingabo za EAC zigahiga inyeshyamba za M23 kuberako abaturage bakomeje kuharenganira bamwe bagapfa, abandi bakavanwa mu byabo, abandi bagasahurwa n’ibindi bikorwa bibi bituma umuturage adatekana.
Placide Nzilamba yagize ati “Ntabwo tuzongera kwihanganira ingabo za mukerarugendo mu gihugu cyacu. Turasaba rero perezida wa EAC kubikora byihutirwa no gutegeka ko izo ngabo zatangira guhiga M23, bityo abaturage bacu bakagira amahoro, dore ko bamwe bavanwe mu byabo n’intambara ya M23, turashaka ko basubira mu ngo zabo, kuko ibitari ibyo izo ngabo ntacyo zaba zitumariye.”
Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Kivu ryagaragaje ko batewe agahinda n’ubuzima bubi abaturage babayemo bitewe n’intambara y’inyeshyamba za M23, kandi ibi bikaba binyuranyije n’ibyemezo by’inama yo ku ya 23 Ugushyingo 2022 i Luanda.
Yasoje avuga ko: “Hari Abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi none Igihembwe cyose kirarangiye bari mu makambi, Ese bazabaho bate? Intambara yabashyize mu bukene, kandi kuba mu bukene ninko kuba mu rupfu!Ese uturere twacu tuzatera imbere ryari?
Kubera ko uyu muryango washyiriweho kugarura amahoro, turashaka ko bashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye basinye.
Uwineza Adeline