Padiri Nahima Thomas ubarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,akaba na Perezida wa Guverinoma itemewe n’amategeko avuga ko ikorera mu buhungiro ,yongeye ku garagaza inyota yo kwicara mu ntebe y’icyubahiro mu Rugwiro .
Mu Kiganiro aheruka kugirana n’ibitanagazamakuru bikorana n’imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, padiri Nahimana Thomas, yavuze ko kugirango abashe kugera ku ntebe y’Ubutegeetsi bw’u Rwanda, hagomba kubanza kumeneka amaraso.
Aha Padiri Nahimana yabaye nk’uca amarenga, avuga ko yahinduye umuvuno ngo kuko ubu agiye guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu nzira y’intambara izarangira hamenetse amaraso.
Bisa nkaho yisobanura kuri iyi ngingo ,Padiri Nahimana Thomas , yakomeje avuze ko utapfa guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda witwaje ibya Demokarasi gusa , ahubwo ko hagomba kubanza kwiyemeza kumena amaraso.
Ati :” Hari Abantu batekereza impinduka nyine ariko bagatekereza ku kantu gato gusa. Niba rero ugiye guhangana n’u Rwanda kandi wifuza kugera ku butegetsi kandi ngirango twabonye uko ibyo guca mu nzira za Demokarasi bigoranye. Tugomba rero kwiyemeza kumena amaraso kandi twarabyiteguye.”
Padiri Nahamana Thomas, yatangaje aya magambo ubwo yabazwaga niba Guverinoma ye ikorera mu buhungiro izahangana na FPR Inkota mu matora y’ Umukuru w’igihugu ategenyijwe mu mwaka utaha wa 2024.
Si ubwambere Padiri Nahima avuga amagambo aya magambo agaragaza ko yifuza kugera k’Ubutegetsi mu Rwanda , kuko umwaka ushize wa 2022, yasohoye itangazo avugako “Yifuza abasazi 1000 bameze nkawe maze bagakora batayo yise Kagoma(yahoze ari batayo ya FDLR) ubundi bakamanuka ikigari kuburizamo amatora y’Umukuru w’igihugu ategnyijwe mu 2024.
Ibyaranze Padiri Nahimana Thomas ?
Nahimana, yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” ndetse ahita aribera Umunyamabanga Mukuru.
Ni Umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr” n’ikindi gikorera kuri Youtube kizwi nka”Isi n’Ijuru” ndetse akaba yaranshinze Guverinoma avuga ko ari iy’u Rwanda ikorera mu Buhungiro.
Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana yashimangiye ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ubushinyaguzi, kuko bahora batabururwa kandi kigamije inyungu z’amafaranga, ngo kuko iyo mibiri isurwa igihugu kikinjiza amafaranga .
Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje kwirukanwa kuri uwo mwanya nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse, irimo kunyereza umutungo no kubiba amacakubiri mu ntama yari ashinzwe kuragira.
Ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana kuwa 19 Mata 2013, wemeje ko Padiri Nahima yatandukiriye inshingano ze za gisaseridoti akivanga muri Politiki ishingiye ku macakubiri.
Nyuma yo gushoberwa, Nahimana yahisemo kwerekeza k’Umugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, maze agezeyo atangira gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda , avuga ko abahari nta mahoro bafite, ubukene n’ubwicanyi ari byo bibaranga, kandi ko igice kimwe cy’abaturage cyahejwe mu iterambere n’imiyoborere by’igihugu.
Mu 2016 yaciye gikuba avuga ko azaza i Kigali kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida yari buzabeho umwaka ukurikiyeho wa 2017, n’ubwo bitamukundiye kuko yagarukiye i Nairobi muri Kenya.
Ibyo bimaze kumupfubana, uyu mugabo yigererejeho avuga ko ashinze leta ikorera mu buhungiro, ndetse anashyiraho abaminisitiri 14 maze asubira mu Bufaransa akomeza amagambo ye y’urwango n’ibikorwa by’amacakubiri no gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ingengabitekerezo y’urwango, ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana Thoams, zakunze kunyura ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr n’Ibiganiro acisha kuri radiyo ye ikorera kuri murandasi izwi nka”Isi n’Ijuru”.
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko, ariko kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.
Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko nabo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com