Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, uvuga ko urugamba umaze igihe urwana rutandukanye cyane n’urwo Umurynago wa FPR-Inkotanyi watangije tariki ya 1 Ukwakira 1990 rwaje kurangira ubohoye u Rwanda mu 1994.
Ni ibyatangajwe na Dr Innocent Biruka Umunyamabanga mukuru wungirije wa CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Jean- Claude Murindahabi w’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi kizwi nka” Radio Urumuri”, .
Muri iki kiganiro, Dr Innocent Biruka yagarutse ku bagereranya urugamba umutwe wa CNRD/FLN abereye Umunyamabanga n’urwo FPR-Inkotanyi yatangije mu 1990, avuga ko kwaba ari ukwibeshya gukomeye kuko ari ibintu bibiri bitandukanye.
Dr Biruka, avuga ko FPR-Inkotanyi yatangije urugamba ifite abantu bamenyereye kandi bazi neza iby’ intambara barimo Perezida Paul Kagame wari ukuriye inzego z’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda na Gen Maj Fred Rwigema , wari wungirije Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu.
Ati:”FPR yatangiye urugamba ari abantu bari bavuye muri Leta ya Uganda bayoboraga igisirikare. Gen Maj Rwigema yari vice Minisitiri w’Ingabo za Uganda mu gihe Perezida Kagame uyoboye u Rwanda ubu,yari akuriye iperereza rya gisirikare n’abandi benshi bari mu ngabo za Uganda.”
Dr Innocent Biruka, yakomeje avuga ko abatangije urugamba rwa FPR-Inkotanyi ,bari abantu bari bamaze igihe gito bavuye mu rundi rugamba rukomeye rwagejeje Yoweri Museveni ku butegetsi ,nyuma y’imyaka igera kuri itanu barwana intambara ya Kinyeshayamba.
Ati:” Bari abantu bakomeye kandi bamenyereye amayeri y’intambara ndetse bafite ikintu cy’uko aribo bashize Museveni ku butegetsi mu ntambara bamazemo imyaka itanu ,kuko Museveni yagiye ku butegetsi muri Mutarama 1986 yararutangiye mu 1981. Abo bantu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Museveni atsinda iyo ntambara byumvikana ko bari bafite ubunararibonye buhagaije kubirebana n’uko intambara irwanwa.”
Dr Biruka yongeyeho ko urugamba rwa CNRD/FLN, ruri kururwanwa buhoro buhoro bagamije kotsa igitutu Ubutegetsi bw’ u Rwanda ngo bwemere ibiganiro gusa ngo bafite imbogamizi zo guhangana hagati yabo no gusenya ibyo abandi bubatse.
Ati:” Twebwe rero turakora ibintu dutera agatambwe ku kandi gacye gacye ntabwo twasimbuka etape.Umuheto wa CNRD/FLN ni ugushyira igitutu ku Rwanda kugirango rwemere ibiganiro bitari ibya nyirarureshwa. Gusa turacyafite ikibazo cyo kurwanyana hagati yacu no gusenyeranaho imishinga, ariko nagirango mbabwire ko umushinga uhari kandi ukomeye kuko twabyiyemeje.”
Umutwe wa CNRD/FLN washinzwe na Lt Gen Wilson Irategeka mu 2014 nyuma yo kwitandakanya na FDLR/FOCA bapfa ibibazo birimo ivangura rishingiye ku turere(Kiga-Nduga).
kuva wanshingwa icyo gihe, wavuze ko wiyemeje gutangiza intambara ku Rwanda bundi bushya ugakosora amakosa yakozwe na FDLR , yari imaze imyaka irenga 20 igerageza kurwana ariko itarabasha kugira icyo igeraho.
Guhera mu mwaka wa 2019, uyu mutwe wagerageje kugaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu karere ka Nyaruguru uduce twegeranye n’ishyamba rya Nyungwe, ariko nyuma uza kunanirwa usubira kwihishya mu mashyamba yo muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nka” Hewa Bola”.
Hagati aho, Umuyobozi wa CNRD/FLN ari nawe wawushinze Lt Gen Wilson Irategeka ,yaje kwicwirwa mu mashaymba yo muri DRC n’abantu bataramenyekana asimburwa na Lt Gen Habimana Hamada yungirijwe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, gusa muri iyi minsi aba baje gushwana bituma CNRD/FLN icikamo ibice bibiri bimaze amezi arenga umunani birebana ayingwe no guterana amagambo .
Mumbwirire uti abarwanyibe ko barwanye n inkotanyi bagakora jenoside y abatutsi inkotanyizika basanga muri zaire bakarwana 1997 bakagaruka gucengera bakarwana 2018 bakagaruka muri nyungwe bakarwana none babonye bananiwe ngo ntago arinzobere mu ntambara kdi bamaze imyaka 30 barwana,ubwose uwabansinze ko ubushobozi yabukubye inshuro 100 bobakaba bari kuri rimwe yakwemeye akamanika amaboko agataha