Akarere ka Rubavu kibutse kunshuro ya 30 abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Komini Rouge, akaba ari igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabaye kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2024, umunsi wo kwibuka nyirizina ukaza gukomeza kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024.
Ni igikorwa cyabimburiwe na misa yo gusabira inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso rwahawe izina rya Commune Rouge n’umusaza Nyakwigendera Thomas wari uziranye na Burugumesitiri wa Commmune Rubavu muri icyo gihe kuko yari umukozi wa Bralirwa ariko akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu musaza ngo ubwo Interahamwe zazaga ku mutwara bamubwiye ko bamujyanye kuri Commune maze ntiyazuyaza kujya imbere kuko yari yizeye ko nibamugeza kuri Commune ari buze kuharokokera, ariko atungurwa no kugera aha hahoze hari n’irimbi rusange ryashyingurwagamo icyo gihe, asanga amaraso y’abatutsi atemba inzira yose abaza abamushoreye niba koko bamujyanye kuri Commune cyangwa bamuzanye kuri Commune Rouge izina rifata uko.
Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Murindwa Prosper wahaye ikaze abitabiriye uyu mugoroba w’ikiriyo yavuze ko muri aka karere byumwihariko mucyahoze ari Komini Rubavu mu mujyi wa Rubavu ariho hacurirwaga imigambi y’ubwicanyi bwo kwica abatutsi muri akarere dore ko cyari n’ikicaro cy’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Yagize ati:”Kuvuga imibare y’abatutsi baguye aha ni ukwibeshya gukomeye kuko aha hantu haguye abatutsi benshi cyane ku buryo hari n’abo tutarabona imibiri yabo na bugingo n’ubu, aho tukigwa ku mibiri yabo, kuko abenshi tutazi aho baguye akaba ari nayo mpamvu dusaba ko n’abafite amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakomeza kuyaduha”.
Yavuze kandi ko amasomo abanyarwanda babonye ari amasomo agomba kuzirikanwa buri gihe tukagerageza kuyafata neza ari nayo mpamvu twibuka kugira ngo twirinde icyasubiza abanyarwanda muri ayo mateka mabi, yashoje ashimira abarokotse uburyo bashoboye kwiyubaka ndetse no gutanga imbabazi kubabahemukiye maze asaba urubyiruko gusigasira amateka y’uru Rwanda no kurukoresha neza bazirikana ko rwavuye ahabi.
Mu buhamya bw’abarokokeye muri uyu murenge wa Gisenyi bavuze ko kwibuka kuri iyi tariki ya 30 atari ibintu byapfuye kwizana gusa ahubwo ko byatewe nuko mu gihe cya Jenoside itariki nk’iyi muri Mata muri aka karere aribwo ubwicanyi bwahinduye isura byumwihariko mu mujyi wa Rubavu aho abasirikare n’interahamwe bahize icyitwa umututsi wese bitwaje amacumu, imihoro n’impiri bitaga ntampongano y’umwanzi ubacitse bakamuhigisha imbwa maze bituma hapfa abatutsi benshi muri icyo gihe.
Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Dr. Dushimimana Lambert wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yagize ati:”Turi hano twibuka abacu bishwe urubozo kandi nta cyaha bakoze, aho batangiye guhingwa bukware kuva mu 1959 byagera mu 1994 bakicwa bunyamaswa, iyo myitwarire ya bagenzi bacu bishe abandi babaziza uko baremwe idukoza isoni nk’abanyarwanda kuko ntagutekereza no gushishoza bagize; imyitwarire yabo yatugizeho ingaruka nk’abanyarwanda kuko twese twisanze mu gatebo kamwe mu maso y’ Isi yose.”
Yakomeje avuga ko amateka mabi twiyanditseho ntawakwifuza ko byakongera ukundi. Yagize ati:”Ubu turibuka twiyubaka kuko hari aho tugeze twubaka ubumwe bwacu kandi koko nibyo, kuko bishwe bazira ubusa kandi bishwe n’abitwaga inshuti n’abavandimwe. Igihe nk’iki ni igihe cyo kongera gutekereza amateka mabi twanyuzemo kugira ngo amateka nkaya atazisubiramo.
Mu ijambo rye nawe yagarutse k’ Urubyiruko ngo rwumve ko Jenoside ntacyo yamariye abayikoze nabayiteguye uretse kubakururira umuvumo, abasaba guhindura amateka yaranze icyahoze ari Gisenyi cyaranzwe n’abacurabwenge benshi ba Jenoside barimo ba Mugesera, Ngeze Hassan wa Kangura, ari naho havukiye amategeko 10 y’abahutu yari agamije kubangisha abatutsi.
Yavuze ko abakoze Jenoside bo muri aka karere ndetse abenshi byaboroheye guhita birukanka bagahungira muri Congo ubwo Inkotanyi zarimo zihagarika Jenoside aho kuri ubu abaturanyi bacu ba Congo babaye abafatanyabikorwa b’Imena na FDLR yasize ihekuye u Rwanda ndetse aho batanyuzwe n’ibyo bakoze ahubwo bagahora bifuza kugaruka gusubukura ubwicanyi aho basize bagarukirije.
Yagize ati:”Dutanze impuruza kuwo ariwe wese wahirahira kongera kudusubiza aho twavuye bitamugwaneza, ntabwo twifuza uwakongera kudusubiza mu marira n’agahinda nk’ako tumaze imyaka 30 dusohotsemo. Ni ahacu rero kwicungira umutekano kugira ngo dukumire uwo ariwe wese washaka kongera kutugarurira amacakubiri nk’ayo twavuyemo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi rushyinguwe mo imibiri igera ku 5209 y’abatutsi bishwe baturutse mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho bamwe bagiye bafatwa bari guhunga ngo bambuke bajye muri Congo ariko bagakubitana na Bariyeri zabaga muri uyu mujyi wa Gisenyi bikarangira babatsinze aho.
Rwandatribune.com