Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyentwari Alphonse aratangaza ko imipaka ihuza Rubavu na Goma ndetse n’uhuza Rusizi na Bukavu idafunguye ku bantu bose ,nkuko abantu batangiye kubyitiranya.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kihariye yayahe ikinyamakuru rwandatribune.com mugitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020.
Yagize ati ” bisobanuke neza, ntabwo abantu bose bemerewe kwambuka umupaka ngo bajye muri Repubulika Iaharanira Demokarasi ya Kongo nkuko byari bisanzwe mbere y’icyorezo cya Corona Virus; ahubwo abemerewe ni abafite impamvu zizwi nk’abanyeshuri, abaganga, abacuruzi nabo bibumbiye mu makoperative;,abarwayi n’abandi bafite impamvu zigaragara kandi zizwi n’ubuyobozi.
Guverineri Munyentwari yavuze ko abo nabo bemerewe kwambuka umupaka batazajya babikora buri munsi ahubwo bagomba gutura muri kimwe mugihugu bafitemo inyungu.
Ati ” urugero nimba ari umuganga ukorera mu Rwanda avuye mu Kongo, agomba gutura mu Rwanda kuko atazajya yemererwa kwambuka uko yishakiye nkuko yajyaga abikora mbere y’icyi cyorezo.
Yemeje ko inama yamuhuje na Guverineri mugenzi we w’intara ya Kivu y’amajyaruguru ,yarigamije kurebera hamwe uburyo bakomeza gufatanya kurwanya icyorezo cya Covid19, ndetse no koroherezanya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
N’ubusanzwe abantu bambukaga ariko bafite impamvu zizwi nko kwivuza ndetse n’abacuruzi bibumbiye mu makoperative, kandi bazajya babifashwamo n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bo ku mpande zombi.
Ngo uretse abacuruzi bajyanaga ibicuruzwa byinshi muri Kongo ngo n’abacuruzi bato bashobora kwishyirahamwe bakajyanayo ibicuruzwa byabo.
Ati ” Bivuze ko umuntu wese ushaka kwambuka ajya mugihugu kimwe ashaka kujya muri gahunda ze ngo agaruke atazemererwa kuko umupaka ntufunguye .
Ibi bije nyuma y’inama yabaye kuwa 02 Ugushyingo 2020,mu mujyi wa Goma yahuje intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru hari Bwana Nzanzu Carly Kasivita.
Aho yafashe umwanzuro ko abantu bemerewe kwambuka berekanye pasiporo zabo cyangwa resepase zabo, gusa bikaba byari byateye urujijo mu baturage bumva ko buri wese ashobora kwambuka uko yisakiye ajya muri kimwe muri ibyo bihugu.
Egide Kayiranga