Gen Muhoozi Kainerugaba, umwe mu basirikare bafite ijambo muri Uganda, yatangaje ko ingabo z’iki Gihugu zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitajyanywe no kurwanya umutwe wa M23.
Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umujyanama w’ikirenga wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bya gisirikare, yavuze ko ingabo za Uganda ziherutse kohereza mu burasirazuba bwa Congo, zitagiye kurwana urugamba.
Yavuze ko izi ngabo zajyanywe no kurinda umutekano w’abanyekongo ndetse n’ibikorwa remezo, aho kurwanya umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.
Yagize ati “UPDF izarinda abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inafashe mu gutuma imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda ikomeza kugenda neza.”
Muhoozi Kainerugaba yakunze kugaragaza ko ashyigikiye umutwe wa M23, aho yavugaga ko icyo uyu mutwe urwanira gifite ishingiro.
Yakunze kugaragaza kandi ko akarengane gakorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi gakwiye guhagarara burundu, kandi umutwe wa FDLR ukomeje kuba inyuma y’ibi bikorwa, ugatsintsurwa burundu.
Ni na ho yahereye avuga ko inyeshyamba z’uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zikwiye kwishyikiriza igisirikare kibegereye hagati ya RDF na UPDF, bitaba ibyo hakazakorwa operasiyo izitwa Rudahigwa yo gutsintsura uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM