Ku munsi w’ejo taliki ya 25 Gicurasi nibwo hatangiye gucicikana amakuru ko Ntamuhanga Cassien washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda.
Benshi mu babarizwa mu dutsiko turwanya Leta y’uRwanda bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bamutabariza aho basabaga Leta ya Mozambique ko itagomba gutanga Ntamuhanga Cassien ngo ajyanywe mu Rwanda.
Umwe mu banyarwanda baba mu murwa mukuru wa Mozambike utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano yabwiye Rwandatribune ko n’ubwo ari ejo byamenyekanye ,ariko hasize iminsi 3 uyu Ntamuhanga Cassien atawe muri yombi,uyu munyarwanda kandi yavuze ko Leta ya Mozambike irigutegura ibyangombwa byose kugirango uyu munyabyaha yoherezwe mu Rwanda.
Impuguke mu by’amategeko Me.Anastase Murego mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune abajijwe niba Leta ya Mozambike ishobora gutanga Ntamuhanga Cassien mu butabera bw’uRwanda,uyu munyamategeko asanga nta cyayibuza cyane ko Ntamuhanga Cassien atari impunzi ya politiki ahubwo yari umufungwa watorotse Gereza,kandi ko mu gihe yagezwa mu Rwanda azaryozwa n’ikindi cyaha cyo gutoroka Gereza gihanirwa ,mu mategeko nshinjabyaha,bityo mu gihe cyamuhama yakatirwa igifungo cy’imyaka 2 yiyongera kuyindi yakatiwe.
Muri Gashyantare 2015 nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 25 kucyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, Icyo gihano yagombaga kukirangiriza muri Gereza ya Nyanza.
Kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo yumvikanye ku ma radiyo mpuzamahanga yivuga imyato uko yabashije gutoroka gereza, akaba yarakiriwe i Maputo n’Umucuruzi w’umunyarwanda witwa Kazigaba Andre uri mu bashinze Ishyaka RRM we na Sankara ubu ufungiye mu Rwanda.
Ubwo Sankara yasohora inyandiko yirukana bamwe mu barwanshyaka harimo na Kazigaba Andre ,Ntamuhanga yahise ahungishirizwa ku mucuruzi w’umunyarwanda ukomeye witwa Levokate Karemangingo,usanzwe ari umuterankunga w’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.
Kuwa 12 Kanama 2019,Ntamuhanga Cassien yoherejwe na RNC mu gihugu cya Uganda aho yagombaga gushingwa icengezamatwara n’ubukangurambaga mu mutwe wa RNC ishami rya Uganda,mu mabwiriza yari yahawe na Kayumba Nyamwasa akigera muri Uganda yagombaga kujyakuba kwa Bishop Deo Nyirigira ariko we abirengaho,ajya kuba mu rugo rwa Frank Ruhinda muramu wa Patrick karegeya.
Ibyo biri mu byatumye Ntamuhanga atangira kutumvikana na shebuja Nyamwasa. Ahagana mu mwaka wa 2020 Ntamuhanga Cassien yahawe inshingano zo kuyobora Radio Itahuka ngo asimbure serge Ndayizeye nabyo arabyanga,kuva icyo gihe yatangiye guhigishwa uruhindu na CMI,urwego rw’ubutasi bwa Uganda .
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga bitaciriye aho urwego rw’ubutasi rwa CMI rwakomeje guhiga Ntamuhanga k’ubutaka bwa Uganda kugeza ubwo yabonye bimukomeranye asubira iyo yavuye muri Mozambique,aho yageze itsinda rya RNC rikorera muri Mozambike ,ryari ryarashyizweho na Frank Ntwari rimutegereje,rihita rimutangira amakuru mu nzego z’umutekano za Mozambique zaje kumuta muri yombi.
Kambale Shamukiga