Hashize iminsi uwiyita umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Me Bernard Ntaganda asohora amatangazo agaraza ko ubuyobozi bw’igihugu bwamufunze azira politike, ariko akabikora agamije guharabika isura y’igihugu.
Ntaganda we ubwe ibyaha yahamijwe n’inkiko yisubiriyemo bimwe mu bikorwa bibigize mu gihe yamaraga gusohoka muri gereza arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe n’urukiko, akaba kandi yarongeye kubyandika mu ibaruwa yandikiye urukiko rukuru arusaba kumuhanaguraho ubusembwa icyo kikaba ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko yemera neza ibyo yahamijwe n’inkiko.
Kuba rero ahindukira akabyita ibyaha ahimbirwa n’ubutegetsi bikaba bigize nabyo ibyaha byo guharabika ubutegetsi no kwanduza isura y’igihugu, kandi sibyo gusa akomeje gukora kuko akomeje no gusohora amatangazo yiyita ko ariwe uyobora ishyaka rya PS Imberakuri. lbi nabyo bikaba bigize ibikorwa bigize ibyaha byo kwiyitirira kuba umuyobozi w’ishyaka kandi ataratowe n’abarwanashyaka baryo.
Mu itangazo aherutse gusohora avuga ko ishyaka rya PS Imberakuri ryamuhisemo nk’umukandida waryo mu matora ya perezida wa repubulika azaba mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2024. Akaba yaranashyizeho itsinda n’uburyo azamamazwamo ibyo bikaba binyuranije n’amategeko agenga abanyapolitike n’imitwe ya politike ndetse n’amabwiriza yasohowe na komisiyo y’igihugu y’amatora abuza abantu gukora ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’igihe cyateganyijwe niyo komisiyo.
Ikindi kandi akaba atarigeze yemezwa niryo shyaka avuga ahubwo akaba abikora nkugamije guteza imidugararo muri rubanda, nkuko asanzwe abikora ibyo bikaba nabyo ari ibigaragaza ko adakurikiza ibyo amategeko amusaba kuko uburyo uyobora ishyaka atorwa biteganyijwe n’iryo tegeko ariko we akaba ataryubahiriza.
Umuyobozi wa PS Imberakuri Honorable Mukabunani Christine akaba avuga ko kuba Ntaganda yiyitirira ishyaka bidakwiye kurangaza abarwanashyaka abajijwe na rwandatribune.com niba biteguye kumushyikiriza inkiko avuga ko nta mwanya wo kumutaho bafite ko bashishikajwe no kwitegurira amatora.
Yagize ati “Nta mwanya dufite wo kumutaho twibereye mu myiteguro y’amatora.”
Nyuma yuko Ntaganda Bernard asabye urukiko guhanagurwaho ubusembwa yakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ahakana ko nta byaha yakoze ibyo nabyo bikaba bigaragaza ukwivuguruza no kudahinduka kuko usaba ihanagurabusembwa agomba kuba yaragaragaje imyitwarire myiza irangwa no guhinduka ibikorwa bye rero bikaba bikigaragaza ibisigisigi bya politike mbi yamuranze atarirukanwa mu ishyaka rya PS Imberakuri.
Abasesenguzi muby’amategeko bagaragaza ko kuba Ntaganda Bernard nk’umunyamategeko agaragaza imico n’imyitwarire ihabanye n’amategekonyize kandi akanayakoresha igihe kitari gito ari ikimenyetso simusiga cyuko atahindutse kandi atiteguye guhinduka.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com