Mu mwaka wa 2020 Nibwo Jean Paul Turayishimye yagize inzozi zo gushinga ishyaka Nyuma yo gushwana na Kayumba Nyamwasa amushinja kuba ariwe wagambaniye Ben Rutabana byatumye yirukanwa muri RNC.
Akimara kubona ko yirukanwe shishitabona, Jean Paul Turayishimiye yahise ashinga irye shyaka aryita ARC-Urunana afatanyije n’abandi bagenzi be barimo Tabita Gwiza mushiki wa Ben Rutabana, Rea Karegeya n’abandi bantu mbarwa nabo bari bamaze kwitandukanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Ubwo yashingaga iryo Shyaka Gahunda ya Jean Paul Turayishimye ngo kwari ukurwanya Ubutegetsi bw’uRwanda ariko atibagiwe no guhangana ndetse no guterana amagambo na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Abazi neza Jean Paul Turayishimye bavuga ko nyuma yaho abonnye uburyo Kayumba Nyamwasa asarura amafaranga atari make muri RNC ariko we akaba atarabashaga kuyakozaho imitwe y’intoki yigiriye inama yo gushinga irye shyaka kuko yibwiraga ko hari benshi mu bayoboke ba RNC bazamuyoboka nawe agatangira gukirigita ifaranga rituruka mu misanzu. Ibi ntago byamuhiriye kuko kuva yashinga rino shyaka bivugwa ko ibyo yari yiteze atabibonye bitewe n’uko ARC-Urunana yashinze yahuye n’ikibazo cyo kubura abayoboke kuburyo nyuma y’imyaka ibiri arishinze ritarabasha kubona nibura abayoboke bagera kuri 30 ndetse ngo kubera Gukunda Ifaranga, Guhemuka no Kwishyira hejuru hari bamwe bamucitseho maze ishyaka rye ritangira kugenda ritakaza nabo bake ryari rifite kubera kumuhugwa nk’uko bahuzwe uwahoze ari Shebuja, Kayumba Nyamwasa.
Ikindi n’uko kuva uno mugabo yashinga iri shyaka ntagikorwa nakimwe gifatika rirabashya kugeraho usibye kwirirwa aterana amagambo na RNC ya Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo ye “Iteme” ari nako avuga amagambo yuzuye ibinyoma agamije gusebya no guharabika ubutegetsi bw’uRwanda .
Gusa kugeza magingo aya ishaka rye ARC-Urunana risa niritabaho usibye kurivuga mu magambo gusa ahubwo Jean Paul Turayishimye akaba yarahisemo kurwanisha umunwa mu gukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha k’ukuri kwibibera mu Rwanda
Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?
Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni .yavutse mu mwaka 1971 mu gihugu cya Tanzania , gusa Nyuma aza kujya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Bwisha arinaho yakuriye . Mu 1992 yinjiye igisirikare cya RPA ndetse na nyuma yo gutsinda urugamba aguma muri RDF ari aho yari afite numero ya AP 49346 akaba yari escoti wa Kayumba Nyamwasa .
Yaje gutoroka igisirikare cya RDF afite ipeti rya Sergeant nyuma yaho yari amaze kumenya ko hari iperereza rigiye gutangira kumukorwaho kubera kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga akoreshejwe n’uwari Sebuja Kayumba Nyamwasa
Ibi byatumye Kayumba Nyamwasa amufasha gutoroka kugirango atamushyira hanze maze anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.
Jean Paul Turayishimye ni umwe mu batangije RNC mu 2010 ariko ubwo yari akiri muri RNC yamenyekanye cyane kuba yari igikoresho cya Kayumba Nyamwasa mukurema uduco twagiye dutera za Grenade mu mujyi wa Kigali no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC by’umwihariko kurema amatsinda muri Uganda bagamije guhungabanya umutekano w’uRwanda
Yabaye kandi igikoresho cya Kayumba Nyamwasa mu guharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba aribo Rudasingwa Theogene, Gahima Gerard, Ngarambe na Jonathan Musonera bagamije kubigizayo.
Jean Paul Turashimmye yaje kugirirwa ikizere na Kayumba Nyamwasa maze amuha inshingano zidasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’Abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba. ,
Inkoni Jean Paul Turayishimye yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe na Gahima akoreshejwe na Sebuja Kayumba Nyamwasa, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoresheje abantu nka Jerome Nayigiziki na Ntamushobora Epimaque .
Jean Paul Turayishimye afite agatsiko kagizwe na Leah Karegeya , Tabita Gwiza na Achille Bagosora, umuhungu wa Bagosora Theoneste umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kubera ibyaha by’iterabwoba harimo gerenade zatewe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ndetse n’urubyiruko rw’abana yohereje mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo Jean Paul Turayishimye ashobora kwisanga akurikiranywe n’ubutabera bw’aba ubw’uRwanda cyangwa mpuzamahanga
Hategekimana Claude
Ubwo point yawe niyihe?