Ntamuhanga Cassien wari waratorotse Gereza akaza guhungira muri Mozambique akaba aherutse gufatwa, Polisi ya kiriya gihugu yamufashe yamushyikirije Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu kugira ngo agezwe mu Rwanda.
Ntamuhanga Cassien wahoze ari Umunyamakuru mu Rwanda akaza gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rubanza yaregwaga hamwe na Kizito Mihigo waje kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika ariko akaza gufatwa ashaka gutoroka igihugu agafungwa akaza no kugwa muri Kasho.
Ibinyamakuru byandikira muri Mozambique bivuga ko Ntamuhanga wabuze tariki 23 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, yafatiwe mu kirwa kitwa Inhaca ubwo yafatwaga n’abapolisi barindwi ba Repubulika ya Mozambique.
Ibi binyamakuru bivuga ko uyu munsi ari bwo Ntamuhanga Cassien yoherezwa mu Rwanda.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Prof. Adriano Nuvunga uyobora ikigo gishinzwe Demokarasi n’Amajyambere (CDD/ Centre pour la démocratie et le développement) muri Mozambique yamaganye ibyo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.
Prof. Adriano Nuvunga utangaza ko Ntamuhanga yamaze gushyikirizwa ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu, avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Avuga ko Guverinoma ya Mozambique igomba kuburizamo ibyo kuba Ntamuhanga yakoherezwa mu Rwanda ngo kuko batizeye uburyo azafatwamo nagera mu Rwanda.
Yagize ati “Turahamagarira abayobozi ba Mozambique kutorohereza iri yoherezwa kuko rinyuranyije n’amategeko.”
Ntamuhanga Cassien wari ugiye kumara imyaka ine yaratorotse Gereza ya Mpanga yari afungiyemo kuko yatorotse mu kwezi k’Ukwakira 2017.
Nyuma yaje kumvikana kuri bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bigira bimwe mu biganiro byo mu Kirundi no mu Kinyarwanda ko yamaze ari hanze ndetse ko yidegembya.
Ntamuhanga aherutse kandi kongera gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu rubanza yaregwamo n’abarimo Umunyamakuru Phocas Ndayizera.