Kazigaba Andre yunvikanye mu nvugo zifuriza kuzagwa muri Gereza ,uwari incuti ye Ntamuhanga Cassien ,aho akimushinja ubwambuzi no kumufatira umwana we w’umukobwa ku ngufu ubwo yari amucumbikiye
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga Cassien rikomeje kuvugisha amangambure,benshi mu barwanya Leta y’uRwanda,ndetse iki gikorwa kikaba cyabateye ubwoba n’igihunga ku buryo babuze ayo bacira n’ayo bamira.
N’ubwo k’uruhande rwa leta ya Mozambike na Leta y’uRwanda ntawe uragira icyo atangaza kuri aya makuru ariko,benshi mu basomyi bacu bari iMaputo bakomeje kuvuga ko uyu mugabo inzego z’umutekano z’iki gihugu zamaze kumwibikaho kera.
Umwe mu basomyi bacu waganiriye n’incuti z’akadasohoka z’Umwe mu banyarwanda babahenzanguni witwa Kazigaba Andre,utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko uyu Kazigaba ariwe watangiye gutangaza ifatwa rya Cassien Ntamuhanga,avuga ko Leta ya Mozambike imuhoreye ku banzi be.
Mu iduka rya Kazigaba Andre risanzwe ricuruza inzoga z’amko atandukanye,harimo kunwerwa amayoga y’insinzi bishimira ifatwa rya Ntamuhanga Cassien.
Kazigaba Andre ashinja Ntamuhanga Cassien kuba yamukoreye ubutekamutwe akamurya amafaranga arenga ibihumbi 6 by’amadorari,ndetse mu gihe yaramucumbikiye akaba yarashatse kumufatira n’umwana we w’umukobwa ku ngufu,ibikurikira soma ikuru ijyanye nabyo://rwandatribune.com/kazigaba-andre-arashinja-ntamuhanga-cassien-na-callixte-sankara-ubutekamutwe/
Hategekimana Claude