Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yagaragaje ko mu batereranye u Rwanda bakaruhunga nta n’umwe muri bo kuri ubu ubayeho neza, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyabo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, n’abikorera b’i Rubavu na Musanze bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Perezida Kagame yabwiye abikorera n’abayobozi ko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko aho u Rwanda rwari ruri hari nko ku ndiba y’umwobo, ku buryo nta kindi cyashobokaga uretse kugumamo cyangwa kuwuzamukamo.
Ati: “Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y’umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.”
Perezida Kagame yavuze ko “Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y’imiyoborere myiza n’ubumwe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.
Yavuze ko bene abo “Bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.”
Mu bo Perezida Kagame yatunze agatoki harimo Abanyarwanda bahisemo guhunga igihugu cyabo, gusa Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo bahunze imibereho yabo itameze neza.
Ati: “Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n’umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n’umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza.”
Perezida Kagame Yunzemo ko “Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya”, ashimangira ko “imigambi mibisha bari bafitiye u Rwanda yarapfubye.”
Perezida Kagame yavuze ko igikomeye ibihugu bicumbikiye bene abo Banyarwanda bibafasha ari ugukomeza gutuka u Rwanda, n’ubwo nta wishwe n’ibitutsi.
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo igihugu kitamera uko abo bantu bashakaga kuko aribo “bazi ukuri, bazi aho baturutse, bazi aho bageze n’aho bashaka kugera.”
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora cyane mu rwego rwo kugeza u Rwanda aho bifuza, bijyanye n’uko ibintu byo gutukana babirenze.