Perezida Paul Kagame yakunze kubwira abagize Guverinoma kudaha agaciro amagambo avugwa n’ababa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ahubwo bakarushaho gukora kuko ibikorwa byivugira ariko amagambo agenda nka nyomberi.
Hari igihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Mureke dukore bo bavuge. Nyuma tuzareba ikizatanga umusaruro.”
Kuva FPR inkotanyi yajya ku butegetsi mu 1994 hari byinshi yagegejeje ku Rwanda no ku Banyarwanda muri rusange, nko kugarura amahoro n’umutekano, kubaka inzego za Leta, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuzamura ubukungu no kwihutisha iterambere, kubaka ibikorwa remezo, uburezi n’ubwisungane mu buvuzi kuri bose, uburinganire n’ibidi byinshi utarondora.
Ibi si amagambo ahubwo ni ibikorwa byivugira kuko n’utemera ko urukwavu ruryoha atabura kwemera ko ruzi kunyaruka.
Bitewe naho u Rwanda rwari ruvuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikorwa byose FPR inkotanyi yabashije kugeraho byafashwe nk’ibitangaza mu maso y’abanyamahanga ndetse Perezida Paul Kagame ari na we Muyobozi mukuru wa FPR Inkotanyi ahabwa ibikombe bitandukanye kubera imiyoberere myiza bitewe n’ubuhanga n’ubushishozi bihanitse yagaragaje n’aho amaze kugeza u Rwanda arwubaka bundi bushya mu gihe amaze ku butegetsi.
Byanatumye kandi benshi mu Banyamahanga bahora mu Rwanda baje kwiga uko u Rwanda rwabashije kugera ku rwego rushimishije mu nzego zitandukanye yaba iz’umutekano, ubukungu, ikoranabunga n’izindi kugira ngo na bo bajye kubikora iwabo.
Urebye benshi bavuga ko mu myaka 28 FPR Inkotanyi iri ku butegetsi yakoze ibisa n’ibitangaza bashingiye aho u Rwanda rwari ruhagaze ubwo yafataga ubutegetsi.
Hiyongeraho kandi kuba FPR Inkotanyi yarabashije gutuma izina ryubahwa ndetse runagirirwa icyizere n’amahanga. Urugero ni uburyo u Rwanda ubu rwitabazwa n’amahanga mu kugarura amahoro n’umutekano mu Bihugu byabo ndetse Abanyarwanda bakaba basigaye bagirirwa icyizere mu kuyobora imiryango n’amashiramwe mpuzamahanga.
Umunyarwanda yaravuze ngo ntawuneza bose kuko ku rundi ruhande hari Abanyarwanda bahunze Igihugu byumwihariko abahunganye na Guverinoma y’abatabazi yakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994, batabona ibyo FPR yakoze mu Rwanda ndetse batumva neza n’imirongo migari ya poritiki yayo.
Imyaka ibaye 28 banenga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buyobowe na Perezida Paul kagame.
Gusa abakurikiranira hafi, banenga aba bantu ko bahugira mu kunenga, gusebya no gutuka FPR Inkotanyi gusa ariko ntibatange ibitekerezo bifatika cyangwa biboneye.
Ikindi niuko mu myaka 28 ishize bitotomba ari nako bagerageza gushoza intambara ku Rwanda nta kintu na kimwe barabasha kugeraho cyangwa kubaka ahubwo bakaba bahora mu mwiryane, gusubiranamo n’amacakubiri bituma ibyo bagerageje kubaka byose bihita bisenyuka, ubu bakaba bameze nka za senene zirwanira mu icupa zashyizwemo zitegerejwe gukarangwa.
Ibi ni ibyo benshi baheraha bavuga ko FPR Inkotanyi kuva yajya ku butegetsi yitaye cyane ku bikorwa birimo kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse mugihe opozisiyo byumwihariko ikorera hanze yahugiye mu magambo gusa ndetse kugeza magingo aya ikaba itarabasha kwiyubaka ubwoyo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM