Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu “Laurent-Désiré Kabila na Patrice-Emery Lumumba, Profeseri w’amateka Justin Haguma yavuze ko kwibuka izi ntwari z’igihugu ari ngombwa kuko bituma abantu bibuka ubutwari bagize bigatuma n’abandi bakangukira gukorana ubwitange.
Yagize ati: “Intwari z’igihugu ni umurage wacu. Kubaho kwabo bibera abantu bose icyitegererezo cyo kuba nabo bazakora ibyubutwari muri iki gihe ndetse no mugihe kizaza.
Bityo Kubaka igihugu ushingiye ku bitekerezo byo gukukunda igihugu nk’izi ntwari Laurent-Désiré Kabila na Patrice-Emery Lumumba uba ugihaye inkingi zikomeye.”
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama ubwo Congo iri kwibuka iyicwa ry’intwari z’igihugu Laurent-Désiré Kabila na Patrice-Emery Lumumba, uku kwibuka izi ntwari kuzakomeza no ku munsi w’ejo tariki ya 17 Mutarama 2023.
Justin Haguma,yavuze ko guha icyubahiro izi ntwari ari urwibutso rusange rw’Abanyekongo.
Iki gikorwa cyo kwibuka intwari gishobora gutanga umusaruro k’urubyiruko rw’iki gihe rubonye ko hari abasaza bitangiye igihugu bafatwa nk’intwari bigatuma nabo baharanira kuba bazaba intwari.
“Abayobozi bahisemo iki gitekerezo cyo kwibuka izi ntwari kugirango bibere icyitegererezo buri wese haba abakuru cyangwa abato ariko cyane cyane urubyiruko muri rusange. Turashaka kubaka igihugu cyacu (Congo) tugendeye ku bitekerezo by’intwari zacu Lumumba na Laurent Desire Kabila. Muri make igihugu cyacu kigomba kubakirwa k’umurongo w’imyitwarire w’izi ntwari.
Justin Haguma yakomeje agira ati”Abayobozi, abakuze muri iki gihe n’urubyiruko, buri wese ku rwego rwe, akwiye gusubiramo ubuzima bw’intwari zacu no gushushanya ibyo bakeneye kugirango yubake Congo ikomeye.”
Ati: “Aka ni akazi kagomba guhoraho, kandi ntikagarukire gusa mu minsi mikuru y’intwari z’igihugu”.
Uwineza Adeline