Umuvugizi wungirije w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Canisius Munyarugerero yakuriye inzira ku murima abibwira ko gusubira inyuma kwabo byaba ari uburyo bwo gutsindwa, abamenyesha ko batigeze batsindwa uretse ko biyemeje kubahiriza ibyo basabwe n’itsinda ry’abakuru b’ibihugu.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune akamubaza niba gusubira inyuma kwabo, bitaba birimo gutsindwa mugihe uwo bahanganye we ntacyo ari gukora mu byo yasabwe.
Uyu muvugizi yabisubije agira Ati”twasubiye inyuma nk’uko twabisabwe n’imyanzuroy’abakuru b’ibihugu, tutitaye kukuba Leta ntacyo yakoze, twebwe ibyo twaSabwaga twarabikoze kandi ntawe utarabibonye, igisigaye ni ugushaka icyo twakora kindi.”
Izi nyeshyamba zasabwe gusubira inyuma zikarekura ibice zari zarafashe, hanyuma zikabishyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, hanyuma na Leta nayo igafata umwanya ikaganira nabo mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo.
Izi nyeshyamba zasubiye inyuma nk’uko zabisabwe, ariko ibyo Leta yasabwaga ntiyigeze igerageza na kimwe, ibintu byatumwe abagize uyu mutwe w’inyeshyamba bavuga ko bo icyo basabwaga bagikoze hakaba hasigaye uruhare rwa Leta.
Icyakora Guverinoma ya Congo iherutse kumvikana ivuga ko itazigera iganira n’izo nyeshyamba uko byagenda kose ko ahubwo bagomba kurambika intwaro hasi bakajyanwa mu kigo ngororamuco.
Uwineza Adeline