Umutwe wa RNC urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,wahinduye umuvuno aho wamaze kwerekeza amaso yawo kuri M23 nk’intwaro uri gukoresha mu rwego rwo kurwanya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abagize uyu mutwe barimo Dr Charles Kambanda barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa, bavuga ko M23 ari inyeshyamba zaremwe ndetse zishingwa n’u Rwanda kugirango rubone uko rutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RNC kandi, ivuga ko nta mpamvu zifatika zituma M23 ifata intwaro igatangiza intambara k’Ubutegetsi bwa DRC, ahubwo ko ari uburyo bwashyizweho n’u Rwanda , kugirango rusahure umutungo kamere w’iki gihugu .
Abayobozi ba RNC ,bakomeje gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga , ngo kuko rwateye DRC rwihishe mu kiswe ‘M23’ .
Hari abasanga RNC yarirengangije byinshi kubera impamvu za politiki!
Benshi mu bakurikiye amagambo ya kayumba Nyamwasa na Dr Kambanda ashinja u Rwanda kurema M23 ndetse ko ntacyo uyu mutwe urwanira, bavuga ko hari byinshi RNC yirengangiza kubera inyungu za Politiki.
Bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda,bavuga ko abagize RNC, aka kanya bibagiwe impunzi z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ziri mu nkambi z’impunzi mu Rwanda ,Uganda, Kenya n’ahandi , imwe mu mpamvu zatumye M23 ibaho kandi irwanira.
RNC kandi, ngo yirengagije urugomo, ubwicanyi n’imvugo z’u rwango bimaze igihe byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa bishyigikirwa n’Ubutetsi bw’iki gihugu.
Ni mu gihe umutwe wa M23 wo, uvuga ko ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo ,burimo gucyura impunzi zose zitataniye mu bihugu by’akarere, kwizezwa umutekano mu gihe basubiye mu gihugu cyabo, gufatwa kimwe no guhabwa uburenganzira bungana kimwe n’andi moko y‘Abnayekongo n’ibindi.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya RNC, bemeza ko muri iyi minsi Abayobozi bayo bahisemo undi muvuno ugamije guharabika no gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda k’uruhando mpuzamahanga bitwaje M23 .
Bakomeza bavuga ko umutwe wa RNC, usanzwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ntacyo utifuza gukora kugirango uruhungabanyirize umutekano no kurusebya ,kuko wigeze no kwifuza gukorana na FDLR yashinjwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi 1994 , kugirango bafatanyirize hamwe gushoza intambara ku Rwanda, ariko iyo migambi iza kuburizwamo.