Joe wo mu Bwongereza yatangaje klo yabuze akazi kubera ingano y’igitsina cye bivugwa ko ari kirekire dore ko gifite Santimetero 24 z’ubure bure.
Uyu mugabo yatangaje ibi kuri Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa Channel 4 ikaba ariyo yatangaje ko uyu mugabo witwa Joe avuga ko igitsina cye cyamugizeho ingaruka zikomeye zirimo kumubuza akazi.
Mugihe bamwe mu bagabo baba bahangayikishijwe nuko ibitsina byabo ari bigufi bigatuma bajya kwibagisha kugira ngo babyongere hari n’abandi bahangayikishwa nuko ari birebire cyane bigatuma bahabwa urwamenyo na rubanda.
Joe, wahisemo kudatangaza izina rye, ari mu bavuze ko igitsina cye kinini cyabangamiye inzira ye yo kubaho mu buzima busanzwe, ndetse ngo cyadindije umwuga we.
Joe yavuze ko bimusaba kwambara imyenda y’imbere idasanzwe ifite n’umufuka kugira ngo ahishe iki gice cye cy’umubiri.
Icyakora, Joe yavuze ko iki gitsina cyatumye abura akazi kuko ubwo yari mu kizamini cyo kubazwa abamubazaga baketse ko igitsina cye cyafashe umurego.
Yagize ati: “Igisubizo nahawe ni ’Ntabwo urabona akazi, twatekereje ko uri umukandida mwiza, ariko turacyeka ko hari imyitwarire idakwiye wagize. Ati” Batekerezaga ko nagize ubushake muri iki kiganiro cyose, kandi bumvaga ko iyo myitwarire atari myiza.”
Icyakora uyu mugabo ntiyigeze ashyira hanze ubwoko bw’akazi yashakaga gukora.