Abana 14 bo mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Mushishiro barohamye muri Nyabarongo, 3 muribo bararohorwa abandi 11 baburirwa irengero.
Ibi byabaye Ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2023 nibwo abana baguye muri Nyabarongo ubwo bari barimo kwikorera amategura bayavana mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.
Umwe mu baturage waduhaye amakuru avuga ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru bakoresheje ubwato bw’igiti gusa we ngo yarokotse mu gihe 3 bari babonetse abandi 11 baburirwa irengero.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage bwana Mugabo Gilbert yahamirije Rwanda tribune ko iby’aya makuru avuga ko ubuyobozi buri kubikurikirana.
Ati:” Natwe twabyumvuse ariko Umuyobozi w’Akarere yagiye kureba, ubu niho ari.Nta makutu arenze ayo yari yamenyekana”.
Uyu muyobozi yemeje ko inzego z’Umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.
Jessica Umutesi