Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC Dr Sabin Nsanzimana arasaba abanyarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid19 asaba abamaze kwirara guhindura imyumvire kuko icyorezo gishobora kuba kikiri mu gihugu cyose mu gihe bumvako gisigaye mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.
Mu mugi wa Kigali,mu duce duhuriramo abantu benshi nk’ahategerwa imodoka,mu isoko, mu nzira n’ahandi usanga benshi mu baturage baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid19.bamwe ntibubahiriza intera ya byibuze metero imwe hagati yabo n’abo bari kumwe abandi ukabona batambaye neza udupfukamunwa.
Amabwiriza ariho ubu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 avuga ko siporo hanze y’urugo yemewe ariko igakorwa n’abantu batarenze babairi.Mu minsi y’ikiruhuko gisoza icyumweru(week end) hari abagaragara mu mujyi wa Kigali bakora siporo barengeje uwo mubare.
Abaganiriye na RBA dukesha iyi nkuru bavuga ko kuba nta bwandu bushya bugararaga mu mujyi wa Kigali muri iyi minsi bituma bumva icyorezo kiri mu zindi ntara.
Bati: “Kuba mu mujyi wa Kigali nta muntu mushyashya wandura kandi ukabona ho unyuze hose ingamba zo kukirwanya zishyirwa mu bikorwa tubona kigabanyuka cyane-Numva ngo kiri muri Rusizi-Haracyabura ko abaturage bagira imyumvire ihwanye hose hari uwo ubona yambaye agapfuka munwa,undi yagashyize mu josi,undi ntamazuru yapfutse ugasanga ni ikibazo,amasomo abantu bafashe ni ayo ya kera,benshi bariraye,hashyizweho ibintu by’ibihano,amande no kugufungira muri stade(…)ubwo rero abantu bakwepana na polisi aho gukwepana na Corona.”
Dr Sabin Nsanzimana avuga ko iyi myumvire ikwiye guhagarara kuko hari n’abanduye bagenda bagaragara mu duce tutari mu kato ndetse no mu mugi wa Kigali.
Ati:” Rusizi,Rusumo na Kirehe ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibuvuze ko ahandi hatagaragaye abantu badafite uburwayi ku mubare umwe cyangwa babiri,no muri Kigali mu minsi itanu ishize hari abo twahabonye.Uruhare rw’abaturage mu kurwanya iki cyorezo ni runini kurusha n’izindi nzego zishinzwe guhangana na cyo.Biragaragara ko abantu batangiye kuvuga bati ubanza biri mu turere hirya ya Kigali,Coronavirus ishobora kuba iri hafi yacu,hafi yawe kurusha uko ubitekereza,n’ubyishyiramo ku giti cyawe ko iri hafi turaza kubona igisubizo.”
Ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye umubare munini w’abanduye kuva Coronavirus yagera mu Rwanda
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kamena 2020 hagaragaye abarwayi 41 mu bipimo 3,495 byafashwe mu masaha 24.Ibi byatumye umubare w’abanduye Coronavirusi ugera kuri 582 muri 332 bamaze gukira iki cyorezo barasezererwa.abakirwaye ni 248.abantu babairi nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ni ubwambere hagaragaye umubare nk’uyu ku munsi kuva umuntu wa mbere agaragayeho Coronavirus mu Rwanda ku itaraiki ya 14 Werurwe 2020.
Ni ubwa mbere kandi hafashwe ibipimo byinshi mu masaha 24.
Imibare y’abanduye yiyongereye nyuma y’aho ingendo zongeye gusubukurwa hasojwe gahunda ya ‘Guma mu rugo’ mu bakora cyane cyane ingendo zambukiranya imipaka.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko abarwayo bashya bakomeje kugaragara mu karere ka Rusizi.Dr Sabin Nsanzimana,umuyobozi mukuru wa RBC avuga ko abanduye biganjemo abo mu miryango y’abagaragayeho ubwandu mbere agasaba abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronaviru.
UMUKOBWA Aisha