Abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru no mu tundi duce tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakomeje kunenga Leta ya DRC, bavuga ko batagikangwa n’uko FARDC yahururanye intwaro zikomeye, nyamara ntacyo bazimaza.
Umwe mu baturage bo muri Rutshuru waganiriye na Rwandatribune yatangaje ko CODECO yabamazeho abantu, igasenya ibikorwaremezo birimo amavuriro menshi yatwitswe n’izinyeshyamba mu ntara ya Ituri. Akomeza avuga ko izi nyeshyamba zica abarwayi , abaganga n’imbaga y’abaturage b’inzirakarengane nyamara imbaraga zose za FARDC bazirundiye kuri M23 itagize icyo twaye abaturage ba Rutshuru.
Umuturage wo muri Kivu y’Amajyarugu witwa Bihando we yavuze ko inyeshyamba za ADF zibamereye nabi kuko ziza zitwika amazu y’Abaturage y’abaturage, bagatemagura abantu, bagasahura ndetse bagafata n’abagore ku ngufu, nyamara FARDC ntijya ifata umwanya ngo ibarwanye kuko imbaraga zose zashyizwe kuri M23.
Mu minsi yashize bamwe mu bagize sosiyete sivile basabye Leta kwirukana inyeshyamba za M23 muri Bunagana , bavuga ko niba bidakozwe bari buyoboke izinyeshyamba.
Inyeshyamba za M23 zongeye kubyutsa imirwano nyuma yo kudahurira kumasezerano na Leta ya Congo, nyamara , umuvugizi wa DRC yakunze kumvikana avuga ko badateze kuganira n’izi nyeshyamba avugako ari umutwe w’iterabwoba.
Ku rundi ruhande ariko izi nyeshyamba zivuga ko kugira ngo ibibazo bikemuke,ari uko bagomba kwicarana na Leta kugira ngo baganire, kandi bashakire hamwe umuti w’ibibazo bafitanye.
Uyu mutwe w’inyeshyamba DRC yakomeje gushinja u Rwanda kuwutera inkunga nyamara yaba Leta y’u Rwanda n’izi nyeshyamba ntibahwemye guhakana ibi birego bavuga ko ari ibinyoma.
Umuhoza Yves