Nyuma y’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye I Luanda, ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kuvuga ko u Rwanda rwemeye ko M23 igiye gusubira mu birindiro byabo, nyamara umuvugizi w’ungurije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye na M23 k’uburyo rwayivugira,yemeza ko ikiruraje inshinga ari umutekano warwo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ibi ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru cy’Abafaransa France24 ababwira agira ati”u Rwanda si umuvugizi wa M23, twebwe turajwe ishinga n’umutekano w’igihugu cyacu.
Uyu muvugizi yagaragaje ko imyanzuro ya Luanda buri wese ireba agomba kuyikurikiza uko yagenywe, bitaba ibyo hagakurikizwa ibyagenywe.
Iyi myanzuro yasabaga umutwe wa M23 kuba wavuye mu bice byose wafashe bitarenze kuwa 25 sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ugasubira muri Sabyinyo, bari basabye kandi imitwe y’inyeshyamba ikomoka mu mahanga kuba yasubiye iwabo bitrenze iminsi itanu, ibintu benshi batangiye kuvuga ko bidashoboka.
Uwineza Adeline