Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean Piere Bemba Gombo, nyuma yo kubona Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 wigaruriye umujyi wa Mushaki, yemeje ko bari kurwana n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ko atari M23, nk’uko bakunze kubivuga.
Ibi yabivuze mu gihe ubutegetsi bwa Congo bubabajwe n’uko umujyi wa Mushaki, uherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wamaze kuva mu maboko y’Ingabo za DRC, kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023.
Mushaki yigaruriwe nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itatu ihuza ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo, ariryo FDLR, Wagner, FARDC n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo zatsinzwe n’Inyeshyamba za M23 maze uriya mutwe wigarurira umujyi wa Mushaki n’inkengero zayo zose.
Bemba yagize ati “Ndashimira Ingabo zacu za Republika ya Demokarasi ya Congo, k’uburyo bakomeje ubwitange bwo kurwanirira i Gihugu cyacu ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko kandi mumenye ko tu tarwana na M23 ahubwo turi kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.”
Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume
Umuvugizi wa FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, nawe yemeje ko umutwe wa M23 wafashe Mushaki babanje kuyiraramo rw’ihishwa.
Yagize ati “Bayifashe bari bayirayemo rwihishwa kuva mu ijoro ryo kuwa 6 Ukuboza 2023.
Yakomeje avuga ati “Tugiye gukora uburyo bwose turwanye umwanzi Kandi tuzamutsinda byanga byakunda.”
Umunyapolitiki Noel Tshian
Umunye-Congo uvuka mu Ntara ya Kasai akaba asanzwe ari umunya politike, Noël Tshian, yasezeranije abanyekongo ko we n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC mu gihe bazaba bamugiriye icyizere bakamutorera kuba Perezida wa Congo, ko mu masaha 48 we na FARDC baba bafashe Kigali, mu gihe u Rwanda rwaba rwanze kuvana Ingabo zabo k’ubutaka bwa Congo.
M23 imaze gufata Mushaki, yahise ijya gufunga amarembo yose aturukamo umwanzi nka Matanda , Bihambwe abandi bakomereza za Karuba, Imirwano ikaba ikomeje gusatira igana muri Sake.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com