Ubutumwa Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele yageneye abanye_Congo yabasabye kutagwa mumutego w’ubwicanyi bukomeje kuranga bamwe mubanye _Congo bavuga ko barwanya ,abanyarwanda.
Mu ibaruwa ndende yatangije isomo ryo muri Bibiriya mu ibaruwa Pawulo mutagatifu intumwa yandikiye abanyefezi, aho bavuga bati “ bana banjye mwubahe ababyeyi banyu kugira ngo muzarambe igihe kirekire ku isi (Abanyefezi ) yakomeje agira ati “Bavandimwe nkunda ndabinginze amakimbirane ari hagati y’ingabo z’igihugu FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’ibyakurikiye iyo ntambara , aho abaturage bamwe bijanditse mu rwangano rwo kwikoma bagenzi babo b’Abanyarwanda, mwebwe ntimuzabyijandikemo.
Uhoraho Imana yacu yaturemye mu ishusho ryayo mbese turi abavandimwe ntampamvu n’imwe yagombaga gutuma turyana kandi turi bamwe.
Yanavuze kandi ko ubushyamirane bugaragara muri Teritwari ya Runchuru hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 tutarebye neza ashobora kutugeza ku kibi kirenze ibitekerezwa ariko mwitonde hatagira ugwa mu mutego w’ubugizi bwa nabi mu gihugu cyacu.
Musenyeri Ngumbi yasabye imbaga nyamwinshi y’abanye_Congo kudashyigikira ingabo zabo FARDC mugikorwa cy’iyica rubozo bari gukora umunsi kuwundi.
“Musenyeri Ngumbi yasabye imbaga nyamwinshi y’abanye_Congo kudashyigikira ingabo zabo FARDC mugikorwa cy’iyica rubozo bari gukora umunsi kuwundi”, ibi ko ntabibona mu ibaruwa ya Mgr! iyi traduction wakoze ubanza wibeshye kuko yavuze ko gushigikira FRDC ari igikorwa cyemewe n’amategeko, anasabira umugisha izo ngabo zabo.