Imwe mu mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu gace ka Ituri biyemeje guhagarika ibikorwa bibi bagiriraga abaturage ahubwo bagaharanira uburenganzira bwabo n’ubwa bagenzi babo.
Ibi byavuzwe n’imitwe ine yo muri aka gace ariyo FRPI, FPIC, CODECO n’uwo bitirira Zaire, iyi mitwe yose yatangaje ko itazongera kugira igikorwa kibi ikorera abaturage,ahubwo ko igiye kubafasha gutera imbere kuburyo aho baciye basigara babifuza.
Ibi babyemeje mu nama yabaye kuwa 01 Kamena, mu gace ka Ituri, ubwo bayikoranga n’abahagarariye Sosete Sivile, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bashinzwe umutekano bavugaga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe muho wageze bifuza ko wagaruka mu gihe abangaba kubumva byonyine bibarwaza isereri.
Ni inama kandi yari yateguwe n’ingabo zo mu butumwa bw’amahoro MONUSCO bafatanije n’aba bagamije ko iyi mitwe yose yashyira intwaro hasi ahubwo ikiyubakir igihugu.
Izi nyeshyamba ziyemeje ibi mu gihe aka gace kari kamaze igihe karibasiwe n’ibikorwa by’urugomo ruturuka kubagize iyi mitwe y’inyeshyamba
(Klonopin)