Abayoboke b’umutwe wa CNRD/FLN igice gishigikiye Gen Hakizimana Antoine Jeva , bavuga ko badashobora kwemera kuyoborwa n’Umutegarugori Chantal Mutega.
Ni nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize, Chantal Mutega yatangaje ko ariwe muyobozi mukuru w’Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegtsi bw’u Rwanda, wemewe n’amategeko agenga CNRD/FLN.
Chantal Mutega, yakomeje avuga ko yatowe kuwa 30 Ukuboza 2022 n’Abanyamuryango ba CNRD/FLN kandi ko byakozwe mu buryo bukurije Sitati igenga CNRD/FLN, yongeraho ko ubuyobozi bwashyizweho n’agatsiko ka Gen Jeva butemewe, kuko bwashyizweho mu buryo buhabanye na Sitati ya CNRD/FLN
Icyo gihe yagize ati:” Ndashimira Abanyamuryango ba CNRD/FLN ,bangiriye ikizere bakantora kugirango mbabere ku Isonga ry’Isyaka CNRD/FLN . mbijeje ko ntazabatenguha.
Ubu, ninjye Perezidadante wa CNRD/FLN wemewe n’amategeko nyuma yo gutorwa n’Abanyamuryango ba CNRD/FLN kuwa 30 Ukuboza 2022”
Nyuma y’aya magambo ya Chantal Mutega, abashyigikiye Gen Hakizimana Antoine Jeva, bakamejeje bavuga ko batakwemera kuyoborwa n’umugore umeze nka Chantal Mutega, ndese ko batabasha gutsinda FPR bayobowe n’Umugore.
Bakomeza bavuga ko ,guhangana na FPR bisaba umugabo udatinya kandi ushoboye gufata ibyemezo bikomeye , kugenzura no gushyira ku murongo Ingabo za FLN no gupanga urugamba .
Bangera ho ko , Ubuyobozi bwa Chantal Mutega budashobora guhangana na FPR-Inkotanyi ngo buyishe, bitewe n’uko uyu Mutegarugori asanzwe ari umunyabwoba kandi akaba amenyereye kurwanira intambara ze ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Banongeyeho ko, Ubuyobozi bwa David Eddy Iragena nka Perezida wa CNRD/Ubwiyunge na Gen Hakizimana Antoine Jeva nk’Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN zishamikiye kurin uyu mutwe aribwo bemera, ngo kuko aribwo bushobora guhangana na FPR-Inkotanyi.
Kugeza ubu, intambara yo kurwanira Ubuyobozi irakomeje mu mutwe wa wa CNRD-FLN byatumye ucikamo ibice bibiri, aho abagize uyu mutwe banemeza ko ubu bushyamirane, bwatumye operasiyo za gisirikare n’ibikorwa bya Politiki by’uyu mutwe bidindira ku buryo bukomeye.