Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo mu burasirazuba bw’iki gihugu, wakunze kumvikana usaba Leta y’igihugu cyabo ko bagirana ibiganiro nyamara Guverinoma y’iki gihugu ntiyahwemye guhakana ivuga ko idashobora na rimwe kuganira n’izi nyeshyamba, ibintu byagarutsweho n’umuvugizi wa Guverinoma ubwo yari mu Bwongereza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo BBC ubwo yari mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yari muruzinduko rwe rw’akazi. Muri iki gihe yabajijwe impamvu igihugu cye kigenda kigorana mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, asubiza yemeza ko izi nyeshyamba badashobora kuganira nazo.
Uyu muvugizi yagize ati “ ntidushobora kuganira n’umutwe witwaje intwaro, mugihe batararambika intwaro hasi ndetse ngo banasubire mu birunga aho bahoze, ndetse ngo banarekeraho gukorana n’ingabo za Leta y’u Rwanda zibatera inkunga.”
Uyu muvugizi kandi yashinje izi nyeshyamba kwica abaturage b’abasivire, ibyo kuriwe bigahita byemeza ko badashobora kuganira nabo niba batubahirije imyanzuro y’abakuru b’ibihugu, yafatiwe I Luanda, I Bujumbura cyangwa I Nairbi.
Uyu muvugizi yavuze ibi mugihe izi nyeshyamba ziri kurekura uduce tumwe na tumwe zari zarafashe kugira ngo hubahirizwe uburyo bwo gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC nk’uko byemejwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
Ibi biragaragaza neza aho byerekeza nk’uko abasesenguzi mu bya Poritiki babitangaza, ngo biragaragara ko Leta ya Congo igikeneye intambara ndetse ikaba ititeguye gushaka igisubizo cy’ibibazo byabaye agatereranzamba nka kamwe ka Nyina wa nzamba mu burasirazuba bwa Congo.
Iki gihugu kirasabwa kuganira n’inyeshyamba za M23, hanyuma nayo igahagarika imirwano, cyakora ubutegetsi bw’igihugu bwo nta nambwe n’imwe bujya butera kugira ngo bugaragaze ko bufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro mu gihe izi nyeshyamba zo ziba zagerageje gutera agatambwe.
Abahanga bakavuga ko abategetsi bo muri iki gihugu batifuza ko iyi ntambara yahagarara, kubera impamvu zabo bwite.
Umuhoza Yves