Mu gihe hibazwa ikizakurikiraho igihe umutwe wa M23 wakwinangira ntiwubahirize ibyo wasabwe, bamwe bakemeza ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zahita zitangira kugaba ibitero byo gutsintsura uyu mutwe, Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan we abona bidakwiye ko ingabo za EAC zirwana.
Mu myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ku birebana n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo kohereza ingabo muri iki Gihugu kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri m burasirazuba bwacyo.
Izi ngabo zahawe inshingano zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro irimo isaba imitwe yose irimo na M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice byose yagiye ifata.
Nanone ariko hari abemeza ko mu gihe iyi mitwe yakomeza kwinangira ntiyubahirize ibyo yasabwe mu gihe yahawe, ingabo za EAC zahita zitangira urugamba rw’imbaraga.
Kuri Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, we ntabibona atyo, aho yatangaje ko adashyigikiye ko izi ngabo zigize itsinda rya EACRF zazagera aho zirwana muri Congo.
Yabitangaje ubwo yaganiraga na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa bahuriye mu nama idasanzwe y’ishoramari, bakanaganira ku bibazo byugarije Afurika n’akarere ndetse n’umuryango w’Iterambere wa SADC, banaganiriye kandi ku bibazo bimaze iminsi byugarije Congo Kinshasa nk’umunyamuryango wa SADC.
Madamu Samia Suluhu yavuze ko ari byo koko EAC yohereye ingabo muri Congo, ariko ko batajyanywe no kuwana ahubwo bagiye kugarura amahoro no kuyarinda.
Yagize ati “Ntitwajyanywe n’intambara. Twagiye gufasha ko habaho ibiganiro, kurinda amahoro, kuganira n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bumvikane hagendewe ku murongo twatanze nka EAC.”
Nyamara Guverinoma ya Congo yo ntikozwa ibi kuko yaba Perezida Felix Tshisekedi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Congo, bakunze kuvuga ko bifuza ko izi ngabo za EAC zafasha FARDC kurwana urugamba ihanganyemo na M23.
RWANDATRIBUNE.COM