Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahakanye amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka RPD buvuga ko urugo rw’ umuyobozi waryo Dr. Kayumba Christophe rwasatswe n’abakozi ba RIB kuwa 29 Werurwe 2021.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangirwa Thiery yabwiye kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda ko batajyanwe mu rugo rwa Dr Kayumba no kumusaka, ahubwo avuga ko bagiyeyo mu rwego rwo gusura aho bivugwa ko icyaha cyabereye hagamijwe guhuza amakuru babwiwe n’uwatanze ikirego n’imiterere yaho icyaha cyabereye.
Yagize:” Ntabwo twagiye gusaka Kayumba ahubwo twagiye gusura aho batubwiye ko icyaha cyakorewe ngo tubihuze n’ibyo batubwiye”
Kuwa 30 Werurwe 2021, nibwo itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ishyaka Rwandese Platform for Democracy rya Dr Kayumba ryavugaga ko mu rugo iwe hinjiye abakozi bane ba RIB bakahasaka banafata amafoto. Iri tangazo ryanavugaga ko abakozi bakora kwa Kayumba bahaswe ibibazo, ndetse go n’abo yakoresheje mu myaka 8 bose batumijwe na RIB ngo bahatwe ibibazo.
Dr. Christophe Kayumba akurikiranweho icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu uwitwa Muthoni Ntarindwa Fiona wari umunyeshuri we mu ishuri ry’itangazamakuru rya muri Kaminuza y’u Rwanda, ibyaha bivugwa ko yabikoze mu mwaka 2017.