Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba n’umuyobozi w’akanama k’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibyo DRC ishinja u Rwanda ari ukuri, bityo rero ko kugeza ubu u Rwanda ari umwere kuri ibyo bibazo.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibi bibazo, irushinja gufasha umutwe wa M23.
Gusa u Rwanda na rwo rwakunze gutera utwati ibi birego, ruvuga ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, bityo ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
u Rwanda ahubwo rushinja Congo Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, kandi rukagaragaza n’ibimenyetso simusiga.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko bazategereza ibizava mu biganiro biri kubera i Luanda, bityo impande zombi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibamara gusasa inzobe hazamenyekana gitera y’ibi bibazo.
Muri iyi minsi umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba watangiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kugarura amahoro muri kariya karere.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM