Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uravugako udashobora gushyira intwaro hasi kuko ari zo bagomba kurwanisha urugamba bahanganyemo na Leta y’u Rwanda.
Imyanzuro y’inama y’Abakuru b’Ibihugu yaberaye i Luanda muri Angola muri iki cyumweru, yasabye ko kugira ngo umutekano usesuye wo mu burasirazuba bwa DRC wongere kugaruka, imitwe yose yitwaje intwaro ikomoka mu bindi Bihugu igomba gushyira intwaro hasi igasubira iwabo bitarenze iminsi 5.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Cure Ngoma yanyomoje abamaze igihe bavuga ko FDLR itagihari bavuga ngo yaba yararangiye, we avuga ko abo baba babeshya.
Yagize ati “Iyo tuba tudahari ntituba turi kuvugana, turahari kandi tuzahava dutashye iwacu mu Rwanda.”
Uyu muvugizi Cure Ngoma yatangaje ko ibyo gushyira intwaro hasi kandi bimirije imbere urugamba bidashoboka, icyakora yahakanye ko bazarwana n’ingabo z’akarere zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu mutwe watangaje ko impamvu badashobora gushyira intwaro hasi ari uko bashaka gutaha mu Rwanda bemye,icyo bategereje ari ibiganiro byakwanga bakifashisha izo ntwaro bataha mu Rwanda
Uyu muvugizi yasabye ko abo bakuru b’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga bafasha FDLR ikaganira na Leta y’u Rwanda aho kubasaba gushyira intwaro hasi kandi bidashoboka.
Umuhoza Yves